Perezida Kagame yasabye RDF gukomera ku bunyamwuga, indangagaciro n’ikinyabupfura
- 06/11/2016
- Hashize 8 years
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yari umushyitsi mukuru mu gusoza imyitozo Ingabo z’u Rwanda zakoreraga mu Ishuri rya gisirikare riri Gabiro. Uyu mwitozo wa nyuma wagaragazaga uburyo Ingabo z’igihugu zikoresha ubushobozi bw’intwaro zitandukanye zihashya umwanzi ku rwego rwa Diviziyo y’abarwanira ku butaka.
Uyu mwitozo urangiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye ikiganiro n’abasirikare barimo ba Jenerali, Ofisiye bakuru, abato ndetse n’abandi basirikare, bose hamwe bageraga kuri 830. Akaba yakiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba hamwe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe.
Perezida Kagame yasabye RDF gukomera ku bunyamwuga, indangagaciro n’ikinyabupfura
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw