Perezida Kagame yasabye ibihugu bigize EALA gukorera hamwe

  • admin
  • 07/03/2017
  • Hashize 8 years

Atangiza inama z’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba (EALA) igiye kubera i Kigali kuva none, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko u Rwanda rukomeye ku mugambi wo kujya hamwe kw’ibihugu hagamijwe inyungu rusange z’abaturage b’akarere. Avuga ko abatuye ibihugu bazungukira mu gukorera hamwe kwabyo aho gutatana bakora bahanganye.

Perezida Kagame yavuze ko uyu muryango aho ugeze hashimwa kandi hatanga ikizere, avuga ko aho uri ubu ari ukubera ubushake bwa politiki bw’ibihugu bwo gusubiza ibyo abaturage bifuza kugeraho.

Ati “Ubu abantu baragenda bisanzuye kurusha ikindi gihe cyose mbere n’itumanaho mu karere ryaroroshye kandi rirahenduka. Ubu biroroshye guhahirana no gukorana business kubera ubu bufatanye bw’ibihugu. Ubu isoko ryaragutse ariko tugomba gukomeza kwagura ibyo abaturage biteze muri uyu muryango.”

Perezida Kagame yabwiye abadepite bo mu Nteko Ishinga amategeko y’uyu muryango ko akazi kabategereje ari ako kugeza ku baturage ba East Africa ibyo bifuza mu; kugera ku buringanire, kurengera abana ihohoterwa, kubona serivisi z’ubuzima n’ibikorwa remezo. Yavuze ko gufatanya kw’ibihugu bigize EAC bizatuma bibasha guhangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryabaho hato na hato.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kumenya abagize iyi nteko ko ubu Igiswahili ari ururimo rwemewe n’amategeko mu Rwanda kandi ruzarushaho guhuza abanyarwanda n’abavandimwe babo bo muri ibi bihugu. Avuga ko vuba rutangira no kwigishwa mu mashuri.

Kuri ibi byose bigamije gufatanya gutera imbere kw’akarere, ati “Nidukora buri wese ahanganye n’undi buri wese azahomba.”

Perezida Kagame yagiye inama ko iyi Nteko yanakora cyane ku mushinga w’itegeko ryo guca ibikoze mu mashashi mu karere kuko ngo no mu Rwanda byashobotse kandi bitanga umusaruro mwiza ku gihugu.

Kuva uyu munsi kugera ku wa gatatu aba badepite ba EALA bariga ku mategeko atatu; irijyanye n’ibidukikije, iry’imyororokere n’irigendanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 07/03/2017
  • Hashize 8 years