Perezida Kagame yasabye gushyigikirwa muri gahunda ya HeforShe

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu 10 batoranyijwe ngo bagire uruhare mu gukangurira Isi uruhare rw’umugore mu iterambere bitewe n’uko u Rwanda ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye no guteza imbere uburinganire, by’umwihariko guharanira iterambere ry’abagore.

Muri gahunda yatangaje muri Kamena 2015, ubwo Abakuru b’Ibihugu 10 batoranyijwe bagaragazaga ibyo bazibandaho mu bihugu byabo, Paul Kagame yahisemo ko mu Rwanda hakwibandwa ku bijyanye no guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hongerwa umubare w’abagore bitabira ikoranabuhanga (ICT). Hari kandi kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET), ku buryo umubare wabo ugomba kwiyongera, no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina(GBV). Binyuze ku rubuga rwa internet, abagabo ibihumbi 100 barasabwa gusinya bashyigikira iyi gahunda ya Loni yashyigikiwe rugikubita na Perezida Kagame.

Ubwo yari mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose muri rusange by’umwihariko abagabo, kumutera ingabo mu bitugu bashyigikira iyi gahunda, na bo basinya. “Abagabo bo ku Isi hose basabwe ko bagaragaza ko bashyigikiye iterambere ry’umugore. Ndifuza ko nk’uko u Rwanda rwabigaragaje n’ubundi, twerekana ko dushyigikiye iterambere ry’umugore nk’abagabo cyane cyane. Njyewe narasinye, nabanje gusinya mu bagabo bose.Hari n’abandi bagabo bacye bagiye basinya, abandi bakabikora biguru ntege, muze kumbariza abo bagabo impamvu baseta ibirenge.” Yakomeje agira ati “ Iterambere ry’umugore ni iterambere ry’igihugu , ry’Isi yose. Ntabwo iterambere ryagerwaho ridafite uruhare rw’umugore.”

Kugira ngo umuntu abashe gusinya ashyigikira iyi gahunda ya HeForShe, ajya ku rubuga rwa internet www.heforshe.org, agakanda ahanditse Count me in, akuzuzamo amazina, email agahitamo n’igihugu [Rwanda], agahitamo niba ari umugabo cyangwa umugore ubundi agakanda ahanditse ngo I am HeforShe. Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu kimaze gushyigikira iyi gahunda kurusha ibindi aho abantu basaga ibihumbi 106 bamaze gusinya, Mexique iri ku mwanya wa kabiri n’abantu ibihumbi bisaga ibihumbi 58 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu n’abantu ibihumbi bisaga 25.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 8 years