Perezida Kagame yasabye abitabiriye inama ya CISSA ubufatanye no guhuza imbaraga

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abahagarariye Inzego z’ubutasi n’umutekano muri Afurika kugira ubufatanye no gushyira imbaraga hamwe kuko aribyo byafasha uyu mugabane wa Afurika kugera ku mutekano urambye nk’uko babyifuza ndetse bakanabiharanira.

Ibi umukuru w’Igihugu Yabivuze ubwo yafunguraga inama ya 13 ihuje abakuriye inzego z’ubutasi n’umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ibera i Kigali kuri uyu wa 4 Kanama 2016. Ni inama ihuje abayobozi b’inzego z’ubutasi, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa) baturutse mu bihugu bigera kuri 51 byo ku mugabane wa Afurika. Ubwo yayifunguraga, Perezida Kagame yavuze ko mu nshingano y’ibanze ibihugu bifite yo kurinda ubuzima bw’abaturage, guharanira ituze no kubaka ubukungu, “inzego z’iperereza zifite umutekano wabyo, uturere ndetse n’umugabane mu biganza byazo.” Yagize ati “Ibyo mwiyemeje bigomba kujya mu bikorwa mugashyiraho iperereza rya ngombwa kugira ngo Afurika igire umutekano usesuye.Iperereza rigomba kudufasha kugera ku mutekano utuma Afurika igera ku ntego z’iterambere.Twese tugomba guharanira kubaka inzego z’iperereza zizakomeza kwizerwa n’igihe tuzaba tutakizirimo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Umutekano niryo shingiro ry’ibindi byose, niyo mpamvu dukeneye inzego z’iperereza n’umutekano zishoboye kandi zifatanya.Ubukungu bw’ibihugu buva mu isesengura rinoze ry’ibiriho bigatuma abashyiraho politiki bakemura ibibazo neza.” Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye mu batuye isi mu rwego rwo kubungabunga umutekano, kuko nta gihugu kiruta ikindi kandi ko nta cyakwizera umutekano wacyo mu gihe kidafatanyije n’ibindi. Kuba iyi nama yitabiriwe ku bwinshi Perezida Kagame yavuze ko bigaragaza ko ikomeye kandi ko abiyirimo bose bashaka gukorera hamwe.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bijyanye n’uburyo ubucamanza mpuzamahanga bwibasira Afurika, avuga ko guhana abakoze ibyaha ari ikintu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye, ariko ko iyo bijemo politiki haba hari ikibazo. Ati “Ubucamanza burimo politiki bwibasira umugabane umwe ntabwo aricyo gisubizo. Ibi bibonwa nk’intambara y’ubucamanza igamije gukandamiza umugabane wa Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bihugu ikoreshwa nabi ry’ubucamanza mpuzamahanga ryagizeho ingaruka.Ntituzigera tubyemera. Icyo twishimira, ni ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa.”

Yanditswe na Chef Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years