Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro amakoro
- 29/03/2016
- Hashize 9 years
Perezida Kagame aganira n’abikorera i Rubavu
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu mu mpero z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro amabuye y’amakoro agaragara muri aka karere, bayakoramo ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi bw’imihanda n’inzu zikomeye.
Yagize ati:“Mutuye mu gace k’amakoro akwiye kubabera kimwe mu bisubizo ku buzima burambye n’ibikorwa bikomeye kandi bifatika, muyabaza neza akaba yakwifashishwa mu bwubatsi n’ibindi.
Ibi bisaba uruganda ruyatunganya, ntimukwiye gutegereza abanyamahanga ngo baze kubafasha kubyaza umusaruro umutungo wanyu, ahubwo mwishyire hamwe muhuze imbaraga noneho nihaboneka n’abashoramari b’abanyamahanga mufatanye kuyabyaza umusaruro.”
Umukuru w’igihugu yabasabye ibi nyuma y’aho bigaragariye ko ibikorwa remezo byubakishije aya mabuye biba bimeze neza, urugero akaba ari umuhanda w’ahitwa la Croniche wakozwe hifashishijwe aya mabuye kandi ukaba warakozwe neza.
Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko uyu muhanda ukoreshejwe amakoro utwara kimwe cya kabiri cy’amafaranga yakwifashishwa mu gukora umuhanda wa kaburimbo, kandi ukaba ushobora kumara igihe kirekire utangiritse.
Dusabe Mabete Dieudonne, uhagarariye abikorera mu karere ka Rubavu, avuga ko nyuma yo kugirwa inama na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bagiye kwihutira guhura nk’abikorera ngo bakore umushinga wo kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati:”Natwe iyo tunyuze ku muhanda umwe dufite ukoreshejwe amabuye yacu bidutera ishema tukumva kandi ntaho utaniye na Kaburimbo, dufite amabuye n’isoko rirahari cyane ko bigabanya igiciro.
Twari tugowe no kubona uruganda rwadufasha ariko tugiye kwishakamo imbaraga ano mabuye agurwe akoreshwe ahantu hatandukanye mu Rwanda, ndetse nyuma tuzasagurire n’abaturanyi ba Kongo kuko bazaba babonye imari dufite.”
Akomeza avuga ko amabuye y’amakoro kuri bo ari impano bahawe n’Imana mu guhugu cyiza, kibafasha kubyaza umusaruro ibyo bafite mu mutekano.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw
{}