Perezida Kagame yasabye abikorera bo mu Rwanda gukoresha neza ubufatanye bw’u Rwanda na Djibouti

  • admin
  • 05/03/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abikorera bo mu Rwanda kugira uruhare mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.

Umukuru w’Igihugu na mugenzi we wa Djibouti Guelleh bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2016, cyibanze ku bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi. Yahamagariye abashoramari b’Abanyarwanda gushora imari ku butaka bungana na hegitari 20 icyo gihugu cyahaye u Rwanda mu mwaka wa 2013. Nk’igihugu gituriye inyanja, Perezida Kagame yavuze ko hazakoreshwa nk’icyambu cy’ibicuruzwa bivuye mu Nyanja itukura, bizajya bihavanwa bizanwa mu Rwanda hifashishijwe indege. Yagize ati “Icyo dushaka ni uko abikorera bashyira imbaraga muri ibyo bikorwa noneho guverinoma ikazababera umufatanyabikorwa nk’uko bisanzwe ndetse tuzakorana na guverinoma ya Djibouti.”

Abikorera basabwa kuhashyira ibikorwaremezo byorohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku nyanya Itukura. U Rwanda rwemereye Djibouti ko ruzakomeza gutsura umubano na yo binyuze mu kwishyira hamwe k’ibihugu byombi n’ibyo mu karere ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange bigafasha mu kwihutisha iterambere. Perezida wa Djibouti yatangaje ko yishimiye gusura u Rwanda mu gihugu kiza kandi ko yashimishijwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we kuva yagera mu Rwanda. Yatangaje ko ibihugu byombi bifite umubano mwiza ugaragazwa na byinshi by’umwihariko n’amasezerano bamaze gusinya ku bijyanye n’ubutaka bahawe.

Perezida Paul Kagame yemereye mugenzi we wa Djibouti ko azasura icyo gihugu mu gihe cya vuba. Ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe no gusinya amasezerano y’ubutwererane ndetse no gutanga icyangombwa cy’ubutaka bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda bwahawe Djiouti.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/03/2016
  • Hashize 8 years