Perezida Kagame yasabye abayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira bamwe muri bo bakora nabi

  • admin
  • 20/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame asoza umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru bamaze iminsi ine bari i Gabiro mu karere ka Gatsibo baganira ku ngamba zo kurushaho gukomeza guteza imbere igihugu, yasabye aba bayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira bamwe muri bo bakora nabi.

Ijambo Perezida Kagame yavuze asoza uriya mwiherero umaze iminsi ine, yateguje abayobozi bakora nabi kwitegura ibyemezo agiye kubafatira.

Perezida Kagame yavuze ko bariya bayobozi bakuru bamufasha kugeza ku banyarwanda ku byo yabizeje ariko ko nyuma y’uyu mwiherero agiye gufata ibyemezo bikarishye ku bayobozi barangwa n’imikorere mibi ishobora gutuma abanyarwanda batagera ku byo bifuza.

Yabasabye kutazatungurwa n’ibyo byemezo bizatuma bamwe bava mu myanya bari barimo kubera kutuzuza inshingano zabo neza.

Perezida Kagame yagarutse ku mikoreshereze mibi y’umutungo w’Igihugu iranga bamwe mu bayobozi, anenga bamwe mu bayobozi batagaragaza uko uyu mutungo urigiswa.

Yavuze ko miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda anyerezwa nyamara ntihagire utunga agatoki inzira yanyuzemo cyangwa ngo agaragaze ababigizemo uruhare.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bibazo bituma hakomeza kugaragara ibibazo mu baturage bituma imibereho yabo ikomeza kuba mibi nko kuba hari abana bakirwaye Bwaki, asaba bariya bayobozi gushyira ingufu mu gukemura ibi bibazo.

Umukuru w’igihugu ukunze gusaba abayobozi kutigereranya n’ibihugu bikiri inyuma, asoza uriya mwiherero yongeye kubigarukaho, avuga ko u Rwanda rudakwiye kumva ko hari ibihugu ruruta ahubwo ko abayobozi bakwiye guhora bashyize umutima ku nzira yo kugera ku gihugu kifuzwa.

Perezida Kagame kandi akunze kubwira abayobozi ko atabarenganyiriza kutubahiriza ibidafitiwe ubushobozi akavuga ko ikibabaje ari ubushobozi buhari butabyaza umusaruro, mu gusoza uriya mwiherero, yavuze ko bibabaje kuba abantu badakoresha ibyo bafite ubumenyi n’ubushobozi.

Yagarutse ku mpinduka zakozwe mu myaka ishize, avuga ko iyo hatabaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu ubu u Rwanda rwari kuba rugeze ku Iterambere rirenze iryo rugezeho ubu.

Mbere y’uko uyu mwiherero wa 17 utangira, mu byumweru bibiri gusa hari hamaze kwegura abayobozi batatu mu Nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri umwe n’Abanyamabanga ba Leta babiri.

Atangiza uyu mwiherero, Perezida Kagame yagarutse ku cyatumye bariya bayobozi bisanga hanze ya Guverinoma, avuga ko ari we wabirukanye kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse.

Kuri Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Perezida Kagame yavuze ko uriya mugabo yamwirukanye kubera imyitwarire mibi irimo iyamenyekanye cyane ubwo yahohoteraga umukobwa amusanze mu kazi ke.

Kuri Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Perezida Kagame yavuze ko we ubwe yiyemereye ko yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ashyire ikigo k’ishuri mu myanya ya mbere kitari gikwiye.

Naho Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima weguye bucya abayobozi bakajya mu mwiherero, Kagame yavuze ko we yaranzwe n’imiyoborere mibi by’umwihariko kuba yaramubeshye ku bijyanye n’igitekerezo yari atanze cyo gusuzuma Conavirus abayobozi bagombaga kujya mu mwiherero.







Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/02/2020
  • Hashize 4 years