Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka kwitaka no kwivuga ibigwi kuko umusaruro wabo ugaragarira mu byo bagezeho

  • admin
  • 23/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kureka kwitaka no kwivuga ibigwi ahubwo bakarangwa n’ibikorwa by’ibyo bagezeho ikindi bakarushaho kwegera abaturage bagakemura ibibazo byabo, kuko nibatabikora abandi bazaza bakababeshya bakabayobya.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangiza inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro gikuru cya wo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Imbere y’abagera ku 2500, Perezida Kagame yavuze ko umutekano wa mbere ushingira ku kwegera abaturage ugakemura ibibazo byabo.

Yavuze ko igihe cyose umuyobozi ategereye abo ayoboye, ari amahirwe ku bandi bashaka kubayobya.

Ati “Hari aho uzajya mu giturage bakakubwira ko nta bayobozi babona, nta n’abo bazi. Ubwo iyo haje undi aho yaturuka hose akababwira ko ari we ubatekereza kurusha uko abayobozi babo babatekereza, baramwemera. Ari wowe wabigenza ute? Haje undi akaza kavuga ati ‘impamvu utarabona umuyobozi hano ni uko atakwitayeho, njye impamvu naje hano ni uko nkwitayeho”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka kwivuga ibigwi gusa ahubwo bakarangwa n’ibikorwa. Yavuze ko ibyo bakwivuga byose, umusaruro wabo ugaragarira mu byo bagezeho.

Ati “Wakwishima, wakwirata, wakivuga ibigwi wagira ute, ibiva mu bikorwa biragutegereje kukugaragaza niba waravugishaga ukuri, niba warabeshyaga cyangwa waribeshyaga. Ibyo wavuga byose byiza, ibyo wakwitaka nta kibazo umwanya wabyo urahari, ariko hari ikigutegereje kizagushyira hanze.”

Yasabye ko muri iyo nama hibandwa ku miyoborere ngo kuko imigambi yose bafata mu miyoborere harimo ikibazo ntacyo bageraho.

Yashimangiye ko igihe batakemuye ibibazo abaturage bafite n’umutekano igihugu cyifuza udashoboka.

Ati “Uratekana kuko umwana wawe ajya mu ishuri, kuko umurwayi ashobora kugira aho yivuza, kuko ufite ikikurengera mu buzima bwose, ukaryama ugasinzira ejo ukabyuka ukajya ku kazi utarara utekereza niba uri buramuke cyangwa nta we uragutegereza ku muryango mu gitondo ngo akwambure ibyo wakoreye cyangwa ngo akwambure ubuzima bwawe.”

Yavuze ko gufata abaturage neza bitareba abayobozi muri politiki gusa, ahubwo bireba n’abikorera ku giti cyabo.

Yasobanuye ko umucuruzi ugira uruhare mu guhindura imibereho myiza y’abaturage aba ari kwishakira isoko kuko abaturage babayeho neza ari nabo bakiliya beza.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, ku isonga harigirwamo iterambere ry’igihugu rishingiye ku munyarwanda ushoboye.




Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi aganira n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/12/2018
  • Hashize 5 years