Perezida Kagame yasabye abayobozi bakuru b’ingabo kugira uruhare mu bikorwa byose by’igihugu

  • admin
  • 07/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abasirikare bakuru kuba urugero rwiza mu banyarwanda ku buryo ibyo igihugu cyifuza kugeraho aba aribo biheraho.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse ubwo yayoboraga Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda iba biri mwaka, ikitabirwa na ba Ofisiye bakuru. Yitabiriwe n’abarenga 1000, ibera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Mu ijambo rye, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasabye abasirikare bakuru gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije gutuma umutekano w’igihugu ugerwaho no kugaragara mu biteza imbere u Rwanda.

Ati “Mwebwe mbwira hano n’abandi dukora akazi kamwe, dufite inshingano zimwe, kwikorera ibyiza ni mwe biheraho kugira ngo bigere n’ahandi, kugira ngo bigere no ku bandi banyarwanda mu gihugu aho ariho hose, mu majyambere twifuza, mu mibereho myiza y’abanyarwanda twifuza.

Ibiri imbere byose dushaka kugeraho ni aha bihera. Ni mwe biheraho, iyo bitagenze neza kuri mwe, kuri twe n’ahandi ntabwo bizagenda neza.”

Iyi nama ifatirwamo ibyemezo iba buri mwaka igahuza Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo aho iba iyobowe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.





MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/02/2019
  • Hashize 5 years