Perezida Kagame yasabye abashoramari bo muri Marocco kuza kureba ibyo u Rwanda rurusha abandi- “Amafoto n’Amashusho”

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yahuye n’abashoramari bo muri Morocco ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri icyo gihugu, ababwira ko mu Rwanda hari amahirwe menshi y’ubucuruzi.

Abashoramari b’ingeri zitandukanye zirimo amabanki, ibikorwa remezo, ubukerarugendo, ubuvuzi … bagaragaje ko bashishikariye kumenya byinshi ku Rwanda n’uburyo barutangizamo ibikorwa. Umukuru w’Igihugu yasoje uruzinduko rwe muri Morocco amaze kuganira na Minisitiri w’Intebe Abdel-Ilah Benkiran, umuyobozi w’agace ka Casablanca-Settat, guverineri w’intara ya Nouaceur n’abandi bayobozi b’iyo ntara.

Ku wa mbere, Perezida Kagame yahawe n’umwami Mohammed VI umudali w’icyubahiro uruta iyindi muri Morocco (Grand Collar of Wissam Al-Mohammad). Perezida Kagame kandi yasangiye “ Iftar” n’umwami Mohammed VI ku mugoroba wo ku wa Mbere.


Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years