Perezida Kagame yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 ubwo yagezwagaho ibyavuye mu mihigo y’umwaka wa 2019 – 2020 no gusinyana n’abayobozi imihigo y’umwaka wa 2020 – 2021.

Perezida Kagame yavuze ko guhora abantu bibutswa ibyo bakwiriye gukora nyamara ntibabikore batesha abandi igihe. Yanenze abatarakoze ibyo biyemeje kandi ingengo y’imari yo kubikora itarabuze.

Ati “Ibyo udafitiye ingengo y’imari ntabwo ndi bubikubaze, n’ibyagize izindi ngorane zumvikana umuntu yabyumva ariko iyo bitameze gutyo biba ari iki?”

Ati “Ugasanga ngo ntabwo inzego zavuganye, ntabwo zuzuzanya, cyangwa ngo ntabwo byakozwe kubera ko umuntu yategereje ko babanza bakamuha ruswa, …cyangwa ngo ntabwo hakozwe igenamigambi (planning).”

Yavuze ko imikorere itanoze igaragarira mu manota uturere twagiye tubona, dore ko hari utwaje mu myanya y’inyuma nyamara byari bimenyerewe ko tuza mu tw’imbere.

Yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze ubu kaje ku mwanya wa 27, avuga ko uyu mwanya ushoboka bitewe n’ibyo yabonye muri ako Karere abayobozi badakemura kugeza ubwo na we abyibonera akabibereka akibaza impamvu baba batabitunganyije mbere kandi biri mu byo bashinzwe umunsi ku munsi.

Yavuze ko umunsi umwe yari yaraye i Musanze abona imyotsi izamuka y’ahantu hasa n’ahahiye, abona abatwika amakara bangiza n’ishyamba, abubaka mu kajagari, isuku nke ku bana, ibi byose ntiyabyihanganira ahamagara abayobozi b’ako Karere n’Intara arabibabaza, bamwemerera ko bagiye kubikemura nyamara bakabaye barabikemuye mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yahawe ijambo na Perezida Kagame, amwizeza ko ibyo babanenze bagiye gushyiramo imbaraga bigakemuka vuba. Icyakora Perezida Kagame yagaragaje ko igihe ibyo bimaze bivugwa ari kirekire kandi ko igihe cyatakaye kitazagaruka.

Yatanze urugero rw’ahandi muri Kigali yatembereye agasanga abantu bubaka bangije umuhanda mushya wa kaburimbo bawusutsemo umucanga barawufunga, bibangamira abandi bawukoresha. Yanagaragaje ko hari aho yasanze muri Kigali abubaka bafunze inzira imanukana amazi basukamo ibyo bubakishaga.

Yavuze ko akibibona atabyihanganiye, ahubwo yahamagaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Ambasaderi Claver Gatete, ahamagara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, abereka ko ibyo bintu bidakwiriye, asaba ko abo bantu ibyo bangiza baba bagomba kubisubiranya kandi bakabihanirwa.

Naho ku byavuye mu mihigo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uturere twose tutaba utwa mbere ariko ko ikinyuranyo kiri hagati y’uturere twa mbere n’utwa nyuma tugaragaza ko hari utudakora ibyo tuba twiyemeje.

Ati “Uwa nyuma aramutse agize 70% byaba bimeze neza, ariko iyo bimanutse bikagera muri 40% biba bitameze neza.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 4 years