Perezida Kagame yambitse umudari w’Agaciro Umunyamabanga Mukuru wa ITU

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yambitse umudari w’Agaciro Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao, amushimira uruhare yagize nk’umuyobozi wa ITU mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

Umudari w’Agaciro, uhabwa Abakuru b’Ibihugu cyangwa Guverinoma, imiryango mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

Ibi bibaye mugihe i Kigali hateraniye inama y’iri huriro ITU, yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga yatangiye tariki 6 Kamena 2022 ikazasozwa tariki 16 Kamena 2022.

Yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu 193 binyamuryango bya ITU, abaturutse mu rwego rw’abikorera mu bihugu bitandukanye, ba Minisitiri b’Ikoranabuhanga bo mu bihugu bitandukanye, abahagarariye urubyiruko ndetse n’Intumwa z’umuryango w’Abibumbye, Ikaba yaratangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame muri Kigali Convention Centre.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years