Perezida Kagame yamaze kugera i Cairo mu nama idasanzwe iziga ku kibazo cya Sudani na Libya

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri yatumije inama idasanzwe y’abayobozi b’ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika barimo na Perezida Paul Kagame igamije kwiga ku bibazo bya Sudani na Libya, nkuko bitangazwa na leta ya Misiri.

Perezida Sisi ubu uyoboye umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU), yatumije inama y’abagize “Troika” ihuriramo umuyobozi wa AU, uwo yasimbuye n’uzamusimbura.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasimbuye, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’epfo uzamusimbura umwaka utaha, bombi bamaze kugera i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri, bitabye ubutumire bwa Perezida Sisi, nkuko byatangajwe n’ibiro by’aba bategetsi bombi.

Muri iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri, Perezida Sisi yanatumiye kandi abategetsi b’ibihugu birebwa cyane na Sudani na Libya, nk’abategetsi bo muri Tchad, Somalia, Djibouti, Ethiopia na Congo-Brazzaville.

Biteganyijwe ko ibihugu bya Sudani y’epfo, Ethiopia, Uganda, Kenya na Nigeria, na byo birahagararirwa muri iyi nama, nkuko bitangazwa na leta ya Misiri.

Kuva Omar al-Bashir yahirikwa ku butegetsi yari amazeho imyaka hafi 30 – ihirikwa ryabaye ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa kane, akanama ka gisirikare kafashe ubutegetsi ntikarabuha abasivile, nabo banze kuva mu myigaragambyo ibi bitabaye.

Byitezwe ko aba bategetsi uyu munsi bareba uko ibintu bihagaze ubu muri Sudani, banige ku kibazo cya Libya aho leta yemewe n’amahanga ubu yatewe n’ingabo zishyigikiye Jenerali Khalifa Haftar.

Iyi nama y’i Cairo kandi biteganyijwe ko yitabirwa na Perezida wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki Mahamat, uyu akaba yarasuye Sudani ku cyumweru gishize.

Muri Sudan, Faki yatangaje ko yaganiriye n’impande zihanganye hamwe n’imiryango mpuzamahanga ihakorera.

Faki avuyeyo yasohoye itangazo rivuga ko yasabye abarebwa n’iki kibazo bose kumvikana vuba uko hajyaho ubutegetsi bwa gisivile bw’inzibacyuho,bugategura amatora.


Abaturage muri Sudan basaba ko ubutegetsi bwava mu maboko y’igisirikare bukajya mu maboko y’Abasivile
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years