Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho Gen Patrick Nyamvumba yasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yahindutse ; naho Gen Ibingira yongeye kugarurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Mu mpinduka zakozwe Gen Maj Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera akagirwa General ndetse agahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

JPEG - 213.2 kb
Gen Maj Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera akagirwa General ndetse agahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yariho guhera mu 2010 kugera mu 2018 .

Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru wa RDF.

Gen Maj Innocent Kabandana we yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, aho agiye kungiriza Gen Ibingira muri uru rwego.

Brig Gen Didas Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama naho Brig Gen Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, no kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi.

JPEG - 275.4 kb
Gen Patrick Nyamvumba yasimbuwe na Gen Jean Bosco ahabwa kuyobora Minisiteri nshya y’Umutekano

Col Karusisi Ruki we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe.

Col Joseph Karegire we yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’imyitozo. Col Faustin Kalisa agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RDF.

Col Adolphe Simbizi we yagizwe ushinzwe ibikoresho naho Col Jean Paul Karangwa ahabwa kuyobora ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare.

JPEG - 61.1 kb
Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yariho guhera mu 2010 kugera mu 2018

Lt Col Patrick Karuretwa ni undi kandi mu basirikare bazamuwe mu ntera aho yahawe ipeti rya Colonel, kimwe na Emmanuel Kanobayire nawe wahawe ipeti rya Colonel no kuba Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe.

Colonel Jules Rwirangira we yagizwe ukuriye umutwe w’Ingabo zirwanisha intwaro zikomeye .Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili.

Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

JPEG - 187 kb
Lieutenant General Jacques Musemakweli yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru wa RDF

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years