Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire n’itsinda ayoboye[REBA AMAFOTO]
- 14/09/2019
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 13 yakiriye umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire, Jean-Marie Ackah, n’itsinda yari ayoboye.
Uyu muyobozi n’itsinda bari kumwe baje mu Rwanda muri gahunda yo kureba amahirwe y’ishoramari ahari nk’igihugu kizwiho korohereza abashoramari.
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘2019 World Bank Ding Business’, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 29 ku Isi, mu gihe muri Afurika rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byorohereza ishoramari.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018.
Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.
Imibare ya RDB igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%.
Izindi nzego zabengutswe n’abashoramari zirimo ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.
Umugabane munini ushingiye ku ishoramari ry’imbere mu gihugu ringana na 49% mu gihe iry’abanyamahanga ryanditswe riri kuri 47%. Ishoramari rihuriweho n’abo mu Rwanda no hanze bihuje handitswe irigera kuri 4% mu 2018.
Ugereranyije na 2017, handitswe ishoramari ringana na 62.26% ryavuye hanze, iry’imbere mu gihugu ryanganaga na 28% mu gihe irihuriweho ryari ku gipimo cya 10%.
Iri tsinda ryo muri Côte d’Ivoire rije mu Rwanda mu gihe mu kwezi gutaha mu gihugu cyabo hateganyijwe inama izahuriza hamwe abikorera mu ngeri zitandukanye barebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ishoramari mu kubaka ejo hazaza ha Afurika ndetse no kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo.
Abikorera bo muri Côte d’Ivoire bifuza ko u Rwanda rwazitabira iyi nama.
Foto:Village urugwiro
MUHABURA.RW