Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda[REBA AMAFOTO]
- 21/04/2019
- Hashize 5 years
Ahagana saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu yakirwa na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.
Iki gikomangoma cyahagurutse mu Mujyi wa Doha mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru cyerekeza i Kigali. Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu mpera za 2018.
Icyo gihe abayobozi bombi baganiriye ku bijyanye no kunoza no kwagura imikoranire mu by’ubukungu. Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar yibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye aho abanya-Qatar n’ubu bakigaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda.
Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, riherutse mu Rwanda aho ryagaragaje ubushake bwo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Yanditswe na Habarurema Djamali