Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Rotary International

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Rotary International, Ravi Ravindra hamwe n’abandi bayobozi bayo mu bice bitandukanye ku Isi ndetse n’abayihagarariye mu Rwanda.

Ubwo yakirwanga na Perezida Kagame ku wa 3 Werurwe muri Serena Hotel, Umuyobozi wa Rotary International, Ravi Ravindran yavuze ko mu minsi itatu amaze mu Rwanda yashimishijwe n’intambwe yatewe nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse ko ari ibintu bisigara mu mutwe kumva ko mu gihe gito gusa igihugu cyari mu mwijima gishobora kwiyubaka kikagera ku iterambere nk’iryo yiboneye. Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotary International, Rajendra K. Saboo, yavuze ko ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame byibanze ku bikorwa by’ubuvuzi buri gutangwa mu bitaro bya CHUK n’ibya Gisirikare i Kanombe ku nkunga ya Rotary International ndetse by’umwihariko uburyo hazamurwa urwego rw’ubuzima nk’imwe mu nkingi z’iterambera ry’igihugu.

Yavuze ko ari ku nshuro ya kane Rotary International ihitamo kuza gutanga ubufasha mu ngeri zinyuranye mu Rwanda, ndetse ko intambwe yatewe nyuma y’iyo myaka ine ishimishije. Ati “Twaje mu mwaka wa 2012, ariko iyo urebye intambwe yatewe mu buvuzi mu myaka ine ishize iratangaje, ni muri urwego twazanye abaganga b’impuguke ndetse n’ibikoresho ngo bunganire abo mu Rwanda kugira ngo habagwe abafite ibibazo by’amagufa, inkovu zanze gukira n’izindi ndwara.” Yavuze kandi ko hari abana bagera kuri 20 bazerekeza mu Buhinde kubagwa ndetse hakazanatangwa amahugurwa y’amezi atatu ku baganga 10 bazaturuka mu Rwanda.

Rajendra K. Saboo, yakomeje avuga ko Perezida Kagame yabijeje ubushake bwo kwagura imbago hagati y’u Rwanda n’u Buhinde. Yagize ati “Turizera ko ubu bufatanye buzarushaho kwaguka kandi twanejejwe no kumva Perezida Kagame avuga ko mu minsi ya vuba hashobora kubaho guhuza u Rwanda n’u Buhinde hifashishijwe ingendo z’indenge, ibyo byari nko kumva indirimbo nziza mu matwi yacu.” Mu gikorwa cyo kubaga abafite uburwayi bw’amagufa ndetse n’inkovu z’ibikomere basigiwe na Jenoside, abasaga 250 bamaze kubona ubuvuzi mu gihe cy’icyumweru. Biteganyijwe ko gutanga ubwo bufasha bizamara iminsi 10 buhabwa amagana y’abarwayi baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Rotary Club y’u Rwanda yavuze ko yagize uruhare mu iterambre ry’igihugu mu bikorwa binyuranye, harimo guca burundu indwara y’imbasa, gufasha abatishoboye, kubaka ibiraro bigera ku 10 hirya no hino mu gihugu n’ibindi. Ni ku nshuro ya mbere Umuyobozi wa Rotary International, Ravi Ravindran ageze mu Rwanda, aho yaje ku wa 29 Gashyantare, mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Rotary International ni umuryango mpuzamahanga ugamije gufasha, ufite abanyamuryango bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bibumbiye muri clubs 34,000 mu bihugu 200 ku Isi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 8 years