Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Jandarumori y’u Butaliyani [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye yakiriye Liyetona Jenerali Teo Luzi, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori (Caribinieri) y’u Butaliyani n’abamuherekeje, uru rwego rukaba ari rumwe mu nzego nkuru z’umutekano mu Butaliyani.

Iryo tsinda rirangajwe imbere na Liyetona Jenerali (Lt Gen) Teo Luzi riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye uyu munsi, haba inama yarihuje n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri mu bijyanye no gucunga umutekano nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi zombi i Roma mu Butaliyani muri Mutarama umwaka wa 2017 agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kugarura ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Lt Gen Teo Luzi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Inspector General of Police IGP Dan Munyuza.

Inama kandi yitabiriwe n’Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti, abayobozi bakuru ba Polisi bungirije, DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe abakozi n’imiyoborere.

Mu ijambo rye ry’ikaze IGP Dan Munyuza yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani kuba yitabiriye ubutumire avuga ko bigaragaza ubushake mu gushimangira no guteza imbere ubufatanye mu gucunga umutekano.

IGP Munyuza yagize ati: “Polisi y’u Rwanda na Jandarumori y’u Butaliyani zatangiye kugirana ubufatanye kuva mu mwaka wa 2017 bushingiye ku musingi ukomeye w’imyaka myinshi y’ubucuti hagati y’u Rwanda n’Ubutaliyani.
Twabashije gukorana tugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu byacu ndetse n’ahandi ku Isi.”

IGP Munyuza yakomeje avuga ko ayo amahugurwa agira uruhare mu kunoza uburyo bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Rwanda kandi agatuma abaturarwanda babaho mu ituze n’umutekano.

Yagize ati: “Muri iki gihe, ubufatanye bukomeye ku bihugu cyangwa ku Isi yose buracyenewe kuruta mu bihe byo hambere kugirango turusheho guhangana n’ibyaha bigenda byiyongera kandi bihindura amayeri cyane cyane iterabwoba n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Turasabwa kuvugurura imikorere no guhanahana amakuru n’ubunararibonye kugirango tubashe guhangana nabyo.”

Lt. Gen. Luzi yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugaragaza ubushake mu guteza imbere ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, urwego rukora neza nubwo rumaze igihe gito rushinzwe rukaba rwaragiranye ubufatanye na Carabinieri bushimangira ubucuti n’imikoranire nk’uko byumvikanyweho mu masezerano y’ubufatanye yasinyiwe I Roma mu mwaka wa 2017 hakaba haroherejwe intumwa ihagarariye Carabinieri mu Rwanda.

Yavuze ati: “Turifuza kugira uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya ibyahungabanya umutekano kugirango tubungabunge ituze n’umutekano.”

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu butumwa  bw’umuryango w’abibumbye aho ifite abapolisi barenga 1,000 ndetse ikaba yarohereje n’abapolisi gufasha mu kurwanya umutwe w’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambike.

Ambasaderi Mazzanti yashimiye imbaraga Polisi y’u Rwanda ishyira mu bufatanye na Polisi zo mu bindi bihugu ndetse n’umusanzu itanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Nyuma y’inama yahuje umuyobozi mukuru wa Polisi y’Ubutaliyani n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, Lt. Gen Luzi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi aho yunamiye imibiri y’abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years