Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’intumwa z’u Burundi ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira. 

Amb. Ezéchiel Nibigira yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ndetse n’ibiganiro bagiranye byibanda ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

U Rwanda n’u Burundi bikomeje urugendo rwo kongera kubaka umubano wabyo wari warajemo agatotsi guhera mu mwaka wa 2015. 

Hashize igihe, impande zombi zigaragaza ubushake bw’imibanire myiza kuko mu bihe bishize intumwa z’ibihugu byombi zagiye zihurira ku mupaka ubihuza mu biganiro bigamije kunoza uwo mubano.

Ku italiki ya 1 Nyakanga umwaka ushize, u Rwanda rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo u Burundi n’u Rwanda byubake umusingi ukomeye w’imibanire ishingiye ku mateka n’umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke n’iterambere rirambye.

Perezida w’u Burundi na we yashimye u Rwanda ndetse avuga ko kuba rwaritabiriye ibyo birori, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kuzahura umubano wabyo.

Ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye buje nyuma y’aho ku wa 27 Ukuboza 2021, Perezida Ndayishimye yasengeye u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.

Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n’umugore we bazamuye ibendera ry’u Burundi agira ati: Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane na bo kugira ngo tugire abaturanyi beza.”

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n’ubuhahirane birushijeho kunoga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/01/2022
  • Hashize 2 years