Perezida Kagame yakiriye Sir Ian Wood uyobora The Wood Foundation

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye Sir Ian Wood uyobora The Wood Foundation, ikigo giheruka kwegurira abahinzi basaga 5000 imigabane cyari gifite mu ruganda rw’icyayi, Mulindi Tea Factory ruherereye mu karere ka Gicumbi. Uru ruganda rutanga ibilo miliyoni 18 by'icyayi kibisi ku mwaka.

Tariki 28 Werurwe uyu mwaka, nibwo uru ruganda rweguriwe aba bahinzi. Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente wayoboye iki gikorwa, yasabye abahinzi begukanye imigabane 100% y’uruganda rwa Mulindi Tea Factory kurucunga neza, no guharanira ko rukomeza kubateza imbere.

Mu 2012 nibwo Mulindi Tea Factory yahawe umushoramari, The Wood Foundation Africa, agiramo imigabane 55% naho abahinzi basigarana 45%.

Muri rusange mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwinjije miliyoni 96.7 z’amadolari y’Amerika avuye mu cyayi cyoherejwe mu mahanga, ni ukuvuga ko yiyongereye 7% ugereranije nayari yinjiye mu mwaka wa 2020.

 

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe