Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Niger Mahamadou Issoufou[REBA AMAFATO]

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou, uri mu bakuru b’ibihugu bitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Mahamadou Issoufou ni we uyobora gahunda ya ‘Continental Free Trade Area (CFTA) iri mu zubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063.

Umwanzuro wo kuyishyiraho wafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu muri Kamena 2015, iganirwaho bitomoye na ba minisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu bigize AU harimo n’ibiganiro biheruka kubera i Abuja muri Nigeria mu Ugushyingo 2017. Aya masezerano byitezwe ko azashyirirwaho umukono i Kigali, mu Nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya AU, ku wa 21 Werurwe 2018.

Perezida Mahamadou Issoufou ari mu bakuru b’igihugu bageze mu Mujyi wa Kigali bwa mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Werurwe 2018.

Yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi barimo uw’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba; Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana; Gen Major, Nzabamwita Joseph n’abandi.

Inama izahuza abakuru b’ibihugu barenze 26 yabanjirijwe n’iya ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba Afurika, yatangiye uyu munsi.

Inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu biri muri AU yemeje gahunda yo gushyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, yitezweho guhindura isura mu buryo bikorana ubucuruzi hagati yabyo.

Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Iyi gahunda ya “CFTA” izatuma Afurika ihurira ku isoko rya miliyari imwe na miliyoni 200 z’abaturage bayituye, ndetse izamure ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana na Aziya.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yaherukaga mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Paul Kagame wabaye ku wa 18 Kanama 2017.

Mahamadou Issoufou ni Perezida wa Niger kuva ku wa 7 Mata 2011. Issoufou yabaye Minisitiri w’Intebe wa Niger hagati ya 1993 na 1994.



Perezida Kagame asuhuzanya na Mahamadou Issoufou witabiriye inama idasanzwe ya AU
Perezida Mahamadou Issoufou asuhuza abanyacyubahiro batandukanye bamwakiriye; aha araramukanya n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal




Chief Editor

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years