Perezida Kagame yakiriye Lt General Muhoozi Kainerugaba [ REBA AMAFOTO]

  • Richard Salongo
  • 23/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Lt General Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa perezida Museveni ndetse akaba ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Lt General Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje Perezida Kagame yaganiriye na Lt General Muhoozi ku birebana n’umubano w’u Rwanda na Uganda.

Uruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Museveni ruje

rukurikira uruzinduko Ambasaderi wa Uganda muri Loni Adonia Ayebare yagiriye mu rwanda kuwa mbere w’ iki cyumweru akakirwa na perezida wa Repubulika  Paul Kagame.

Ayebare yari azaniye Perezida wa Repubulika ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ni ingingo imaze imyaka isaga 4 igarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye. U Rwanda rwagaragaje ko imiterere y’iki kibazo ishingiye ku ngingo 3 ari zo guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, gushyigikira imitwe y’abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano w’Igihugu  no kubangamira ubukungu bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

Muri Kanama 2019 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo, gusa kugeza ubu ntibirakemuka. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC. 

Aba bayobozi bahuye mu bihe bitandukanye byakurikiyeho ariko bisa nk’aho nta gisubizo byatanze.

  • Richard Salongo
  • 23/01/2022
  • Hashize 2 years