Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Museveni wa Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ta 17 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Ni mu gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017.

Amb Adonia Ayebare yashimiye Perezida Kagame wamwakiranye urugwiro ariga ati: “Wakoze Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakirana urugwiro muri Village Urugwiro ubwo nazaga kugushyikiriza ubutumwa budasanzwe bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.”

Kuva mu myaka itatu ishize ibiganiro byakozwe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ntibyigeze bitanga umusaruro, muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku bubanyi n’amahanga n’ibihugu by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo biganiro byagiye bibanzirizwa n’inama zihariye za Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n’intumwa z’Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko byose byagiye biba imfabusa kuko Leta ya Uganda yakomeje gutsimbarara ku byo yiyemeje kureka mu masezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu muri Kanama 2019.

Guverinoma y’u Rwanda yamaze igihe kinini ishinja Uganda gucumbikira no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa P5, FLN, inyeshyamba za FDLR n’iyindi kuri ubu binavugwa ko yakomereje ibikorwa byayo byo kugaba ibitero ku Rwanda mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Mu gukemura ibyo bibazo, habaye ibiganiro bihuza Abakuru b’Ibihugu n’ibihuza intumwa za Leta z’ibihugu byombi bikaba byaranitabiriwe n’abahuza ari bo Angola na RDC, ariko kugeza ubu ntibiratanga umusaruro.

Komisiyo yashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yagombaga ku kugenzura ibimaze gukorwa kuva Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, bashyira umukono kuri ayo masezerano muri Nzeri 2019.

Hagati aho, ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Leta ya Uganda yatangiye gushakisha uburyo yasubukura ibiganira n’u Rwanda bigamije kureba uko umubano wakongera kuzahurwa, ibihugu byombi bikongera kugenderana.

Ayo makuru yatangajwenyuma y’aho umuhungu wa Perezida Museveni Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, watanze ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame ari nyirarume kandi ko umurwanya aba arwanya umuryango we.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/01/2022
  • Hashize 2 years