Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abayobozi batatu bashya

  • admin
  • 10/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu barimo Dr Uwera Claudine uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ndetse n’abayobozi babiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha.

Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi asimbuyeho Dr Uzziel Ndagijimana.

Gushyirwa kuri uyu mwanya byatangajwe mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika ku wa 6 Mata 2017.

Abandi barahiye ni Col Ruhunga Kibezi Jeannot usanzwe ari Umusirikare Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) na Kalihangabo Isabelle wari uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije warwo. Aba bombi bahawe izi nshingano ku wa 9 Mata 2018.

Dr Uwera yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’agashami k’imari [economics] muri iyi kaminuza. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Suède mu bijyanye n’ubukungu ariko mu gashami k’ibidukikije.

Ni mu gihe Col Ruhunga yinjiye mu gisirikare cya RPA mu Ukuboza 1990 ubwo asanze bagenzi be mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu mugabo wavutse mu 1964, afite abana babiri. Afite impamyabumenyi zitandukanye yavanye muri za kaminuza zinyuranye. Afite kandi n’impamyabushobozi zirimo ijyanye no kugenza ibyaha yabonye mu 2008 ayikuye muri Amerika mu rwego rushinzwe ubutasi [FBI National Academy], iyo kurwanya iterabwoba yabonye mu 2006 ayikuye muri George Marshall Centre yo mu Budage; iy’Iperereza yakuye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Kalihangabo wagizwe Umunyamabanga wari RIB, yari asanzwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo.

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.


Dr Uwera Claudine warahiriye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi
Col. Ruhunga Jeannot wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)
Kalihangabo Isabelle wagizwe Umunyamabanga wari RIB, yari asanzwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/04/2018
  • Hashize 6 years