Perezida Kagame yakiriye Chancelier wa Autriche n’itsinda rye anenga uko ikibazo cy’abimukira gikemurwa i Burayi[AMAFOTO]

  • admin
  • 08/12/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yakiriye Chancelier wa Autriche Sebastian Kurz n’itsinda rye agaruka ku kibazo cy’abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi, anenga uko ikibazo cy’abimukira gikemurwa binyuze mu gufasha abageze i Burayi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho Kuri uyu wa Gatanu mu biganiro yagiranye na Chancelier Sebastian Kurz,bombi bayobora imiryango y’ibihugu bigize iyi migabane aho u Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) naho Autriche ikaba iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ibi biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi.Baganiriye kandi no ku myiteguro y’ihuriro rya Afurika n’u Burayi riteganyijwe kuba kuwa 18 Ukuboza 2018, i Vienne muri Autriche, rizibanda ku bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’imigabane yombi.

Perezida Kagame yavuze ko muri iri huriro hazaganirwa ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Yagarutse ku mateka y’ikibazo cy’abimukira, avuga ko cyatangiye u Burayi bushishikariza Abanyafurika kujyayo kuko umugabane wabo uyobowe nabi, babereka byinshi bidahari bakababwira ngo nibajyeyo ho ni muri paradizo.

Perezida Kagame yanenze uko ikibazo cy’abimukira gikemurwa binyuze mu gufasha abageze i Burayi aho gushora imari mu bihugu baturutsemo ngo hakemurwe icyatumye babivamo.

Ati “Ibyo mutanga ku bantu iyo baje i Burayi ni byinshi, biramutse bishowe muri Afurika, byatanga byinshi mu gushinga inganda, guhanga imirimo no gukorana na Afurika… Ntekereza ko gukorera hamwe bizatuma dukemura iki kibazo kitari icy’u Burayi ahubwo dukwiye kwishinja”.

Yakomeje agira ati “Uburyo abantu bari gushaka kubikemura ni nko kugerageza kuzimya umuriro ntuzime ahubwo bikaba kuwenyegeza. Tugomba guhaguruka tugashaka ibisubizo nubwo bikomeye, ntitwabona igisubizo cyoroshye cy’ikibazo gikomeye”.

Abimukira mu mutima w’ihuriro rya Afurika n’u Burayi

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo kitagomba kubura mu biganiro by’impande zombi, harebwa uko ubufatanye b’impande ebyiri bwakwibanda mu kugikemura kuko bigishoboka nubwo byakererewe.

Ati “Ubufatanye bwacu hagati ya Afurika n’u Burayi, bwagombaga kuba bwarakoreshejwe neza bugatuma urubyiruko rwacu rugira icyizere cy’uko rugumye ku mugabane wacu cyangwa mu bihugu byarwo ruhabona umutekano n’imirimo”.

Yungamo ati“Ibyo dukora uyu munsi nibyo byakabaye byarakozwe icyo gihe, ari byo ishoramari ndetse no kumva ko impamvu abantu bava mu bihugu byabo bakajya ahandi no kureba icyo twakora ngo abantu bahabe bishimiye mu bihugu byabo”.

Ku ruhande rwa Chancelier Sebastian Kurz we yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Autriche,kubirebana n’iterambere rugezeho mu bukungu ndetse no kuba ari ahantu ha kabiri muri Afurika habereye ishoramari n’ibyo rwagejejeho uyu mugabane ruyoboye AU.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bwanyu muri AU, ku ntambwe mwagezeho yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika, ni ikintu cy’ingenzi kuri Afurika muri rusange”.

Yashimangiye iby’ubufatanye bubyara inyungu kuri buri ruhande kandi urwego rw’abikorera rukagira ingufu zituma ruba inkingi y’iterambere ry’ubukungu bwo musingi w’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.

Chancelier Sebastian Kurz ni umwe mu bayobozi bakiri bato ku Isi, dore ko afite imyaka 32 gusa y’amavuko.

Uyu muyobozi yakiriwe nyuma y’uko muri iki Cyumweru Perezida Kagame yakiriye ambasaderi wa Autriche mu Rwanda, Dr. Christian Fellner.









MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/12/2018
  • Hashize 6 years