Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi ucyuye igihe wa Sudani

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/11/2024
  • Hashize 1 week
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Simon Juach Deng, wari uhagarariye Sudani y’Epfo mu Rwanda.

Amb. Deng yatangiye imirimo ye mu Rwanda muri Gashyantare 2023.

U Rwanda na sudani y’Epfo bifitanye umubano mu nzego zitandukanye harimo iz’umutekano aho u Rwanda rufite Ingabo na Polisi mu bikorwa by’Umuryango w’abibumbye byo kubungabunga umutekano bya ‘’UNMISS’’ nyuma y’imvururu zabaye muri cyo gihugu mu 2016.

Ku wa 16 Mata 2016 ni bwo igihugu cya Sudani y’Epfo cyemewe bidasubirwaho nk’umunyamuryango wa gatandatu w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

U Rwanda na Sudani y’Epfo bihurira mu mishinga y’Umuhora wa Ruguru, bifatanyije na Kenya na Uganda.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/11/2024
  • Hashize 1 week