Perezida Kagame yakiriye Amavubi muri Village Urugwiro mbere y’uko bakina na Congo “Amafoto”

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye ikipe y’igihugu, Amavubi, kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, ayaha impamba y’impanuro izayafasha kwitwara neza mu mikino ya CHAN 2016 isigaye.

Mu ijambo ryuje inama umukuru w’igihugu yagejeje ku Mavubi muri Village Urugwiro, yatangiye ashimira iyi kipe ko yagaragaje umurava n’ikinyabupfura mu mikino ya CHAN 2016 imaze gukina. Ariko abasobanurira ko imikino isigaye ikomeye, kandi ikaba ibasaba gushishoza, umuhate no kwitwara neza. Ati ”Uko mutsinda niko musatira imikino ikomeye. Kugira ngo mugere kure kurushaho bizabasaba gushyiramo ingufu nyinshi n’ikinyabupfura.”



Perezida Kagame yabwiye Amavubi ko ahagarariye u Rwanda, kandi ko we ubwe n’Abanyarwanda bose bayashyigikiye, yagiriye abakinnyi inama yo kwiyizera mu kibuga bakumva ko ntawe ubarusha ubuhanga cyangwa ingufu. Ati” Buri muntu wese yatsindwa ariko ntitwabyihanganira igihe biturutse ku kudakoresha ingufu mufite.”

Perezida Kagame Yasoje abasaba kwizera ko bagomba gutsinda, ntibumve ko gutwara igikombe ari amahirwe. Ariko ati”Ntimugacike intege, gusa nanone ntimukiyizere cyane.”














Amafoto:Village Urugwiro

Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years