Perezida Kagame yakiriye abambasaderi bashya batandatu

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years

Abambasaderi b’ibihugu bitandatu bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku wa Mbere ku ya 23 Mutarama 2016.

Abo ni Youssef Imani wa Maroc, Jenny Ohlsson (Suwede), Kim Eun-Joong wa Koreya y’Epfo, bafite icyicaro i Kigali; Sara Hradecky wa Canada, Therese Samaria (Namibia) na Abdullah Mohammed Al-Takawi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bazaba bafite icyizaro muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Ubwo yari amaze guhura na Perezida Kagame, Amb. Al-Takawi yashimye ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, kandi kitihanganira ruswa, avuga ko biri mu bituma abashoramari benshi bo mu mahanga baza kuhashora imari.

Yongeyeho ati “Njye na Perezida Kagame twaganiriye ku mubano w’ibihugu byacu cyane cyane mu by’ubucuruzi n’ishoramari. Hari amatsinda y’ubucuruzi y’iwacu yagiriye uruzinduko mu Rwanda ariko hari n’andi menshi agiye kuza. Tubona u Rwanda ari igihugu cy’ingirakamaro mu mubano wa UAE na Afurika.

Naho Ambasaderi Ohlsson wa Sweden yavuze ko kuba igihugu cye cyamwohereje kugihagararira mu Rwanda ari ikimenyetso cy’umubano mwiza ibi bihugu bifitanye.

Yongeyeho ko Sweden n’u Rwanda bihuza imyumvire kuri gahunda zitandukanye zirimo uburenganzira bw’abagore, kubungabunga ibidukikije no guharanira iterambere rirambye.

Yunzemo ati “Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye nko gufasha abaturage kwihangira imirimo, demokarasi, ubushakashatsi, amashuri yisumbuye na kaminuza, uburenganzira bwa muntu , kandi n’abacuruzi bo muri Sweden bagenda barushaho kuyoboka u Rwanda.”

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Kim Eun-joong nawe yavuze ko yiyemeje kuzamura umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Tugiye gushyira ingufu mu nzego eshatu: kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’icyaro.Tuzibanda kandi ku guhanahana abayobozi bakuru muri guverinoma.”

Naho Hradecky uhagarariye Canada mu Rwanda yahamije ko ibi bihugu bizafatanya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, gahunda z’iterambere za viziyo 2020, nk’uburezi, ubuzima, kuremera abatishoboye n’izindi.”

Samaria uhagarariye Namibia we avuga ko azibanda ku kungurana ibitekerezo kuko nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja, Namibia yo ifite icyambu, nyamara nayo ikaba yibasiwe n’ubutayu kandi u Rwanda rwo rubona imvura.








Abambasaderi b’ibihugu bitandatu bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku wa Mbere ku ya 23 Mutarama 2016.
Yanditswe na Niyomugobo Albert/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years