Perezida Kagame yakiriye abaganga ba Rotary abashimira ubuvuzi bahaye Abanyarwanda

  • admin
  • 06/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye abaganga ba Rotary International, bakaba bari mu Rwanda mu bikorwa byo kuvura abarwayi bafite ibikomere bitandukanye.

Umukuru w’Igihugu akaba yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu kuvura abarwayi, mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, no mu Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK). Aba baganga umukuru w’igihugu yakiriye bakaba ari 18, bakaba barakoze ibikorwa birimo kubaga abafite uburwayi bw’amagufa ndetse n’inkovu z’ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotary International, Rajendra K. Saboo, yavuze ko bahuye n’umukuru w’igihugu mu rwego rwo kubagaragariza ko yishimiye ibyiza bakoze mu Rwanda, mu gihe bamaze kingana n’iminsi 10.

Yagize ati “Perezida Kagame yashimiye cyane uruhare aba baganga batanze mu kuvura abarwayi, niyo yari impamvu nyamukuru yo kwerekana ko aha agaciro uruhare batanze, byari no mu rwego rwo kureba uburyo ubu buvuzi bwakomeza no mu gihe kiri imbere, no muri Afurika muri rusange, gusa Perezida Kagame akaba afatwa nk’umuyobozi w’icyitegererezo.” Uyu muyobozi kandi avuga ko kubaga abarwayi kuri iyi nshuro byagenze neza cyane kurusha mbere.

Avuga ko uretse kuba baravuye abarwayi 268 bavuye hirya no hino mu gihe, hari n’ubumenyi bukomeye basigiye abaganga b’Abanyarwanda buzakomeza kubafasha. Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho na we avuga ko aba baganga ba Rotary International ibyo bakoze mu Rwanda bifite agaciro gakomeye. Dr Agnes Binagwaho agira ati “Bavuye abarwayi batandukanye kandi bafite ibibazo bikomeye, si ibi gusa kuko banafashije abaganga bacu mu kubongerera ubumenyi ku ndwara zimwe, ubu bumenyi buzabafasha no mu gihe kiri imbere.” Minisitiri Binagwaho kandi aravuga ko hari abana 30 barwaye indwara y’umutima bavuriye mu Buhinde bigizwemo uruhare n’aba baganga, n’ubu abandi bana 30 bakaba bagiye kujyanwa muri iki gihugu kuvurirwayo. Iki kikaba ngo ari igikorwa gikomeye, biri no mu byo Perezida Kagame yashimiye cyane aba baganga.

Kugeza ubu kandi hari abaganga 10 b’Abanyarwanda bagiye kujyanwa mu Bihinde, mu bikorwa byo kwihugura, bakazamarayo amezi atatu Rotary International ni umuryango mpuzamahanga ugamije gufasha, ufite abanyamuryango bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bibumbiye mu matsinda (clubs) 34,000 mu bihugu 200 ku Isi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/03/2016
  • Hashize 8 years