Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed

  • admin
  • 25/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagiriye uruzinduko rw’akazi I Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia yakiranywe urugwira na Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu.

Perezida Kagame wageze muri Ethiopie mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018, yakiriwe na Minisitiri Dr Abiy Ahmed uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu aho bagiranye ibiganiro ndetse uru ruzinduko rukaba rwitezweho gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ngo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abiy Ahmed.

Usibye kuba u Rwanda na Ethiopia ari ibihugu bifitanye umubano wihariye, Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’igihugu n’abandi bayobozi bagaragaje ko bishimiye kuba uyu Abiy ariwe watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cya Ethiopa kibarizwamo icyicaro gikuru cya AU.



Chief editor

  • admin
  • 25/05/2018
  • Hashize 6 years