Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe kuri komisiyo y’amatora-Amafoto
- 22/06/2017
- Hashize 7 years
Mu masaha ya saa sita n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, nibwo Perezida Paul Kagame yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora aho yari aherekejwe n’abantu batandukanye barimo n’umukobwa we Ange Kagame. Yakiranywe urugwiro n’ibyishimo by’agahebuzo kuri Komisiyo.
Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, n’abanyamuryango barenga magana abiri ba FPR Inkotanyi bari bamuherekeje.
Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.
- Kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora abantu bari benshi cyane baje gushyigikira umukandida wabo Perezida Paul Kagame
Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.
Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.
Bitandukanye n’abakandida bamwe batagaraje ibyangombwa byose basabwaga, Perezida Kagame nta cyangombwa na kimwe atigeze ashyikiriza Komisiyo y’Amatora.
Mbere y’uko agera kuri NEC, abantu benshi biganjemo abakozi bo mu nzego za leta zinyuranye bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho bari baje kumushyigikira.
Baririmbaga indirimbo z’Umuryango FPR Inkotanyi n’izindi zivuga iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rurangajwe imbere na Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika.
Perezida Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya Gatatu n’iya Kane, muri Kongere idasanzwe y’Umuryango yateranye ku ya 17 Kamena 2017. Mu banyamuryango 1930, yatowe n’abagera ku 1929, mu gihe habonetsemo impfabusa imwe.
- Kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora abantu bari benshi cyane baje gushyigikira umukandida wabo Perezida Paul Kagame
- Perezida Kagame yaje mu modoka yitwaye
- Yakiranwe urugiwiro rudasanzwe akigera kuri komisiyo y’igihugu y’amatora
- Umutekano wari wakajijwe
- Aha yarimo yerekana ibisabwa kugirango kandidatire ye yemerwe
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw