Perezida Kagame yakiranwe urugwiro mu gihugu cya Tanzania[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yamaze kugera mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yakirwa ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere na mugenzi we wa Tanzania Dr.John Pombe Magufuli.

Ni uruzinduko yagiriye muri iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we perezida wa Tanzania Dr.John Pombe Magufului aho biteganyijwe ko, aba bombi bagirana ibiganiro byibanda ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo biri mu karere.

Nyuma y’ibyo biganiro abakuru b’ibihugu bazaganiriza itangazamakuru.Biteganyijwe ko azava muri Tanzania ejo kuwa Gatanu.











Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years