Perezida Kagame yaje imbere mu bakuru b’ibihugu bakurikirwa cyane ku isi

  • admin
  • 02/06/2017
  • Hashize 7 years

Igenzura ryakozwe n’urubuga rwa Twitter ryagaragaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aza imbere y’abandi bakuru b’ibihugu ku isi mu gusabana n’abantu benshi binyuze kuri uru rubuga rumaze kumenyererwa cyane ko rukoreshwa n’abanye Politiki cyane kuri iyi si.

Muri iri genzura bigaragara ko Perezida Kagame amze kugera ku bantu basaga Milliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu (1600 000) bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Umuyobozi w’uru rubuga Jack Dorsey, mu kiganiro Today Show kinyura kuri televiziyo ya NBC ikorera i New York, kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko ari iby’ingenzi kuba abantu baganirira kuri uru rubuga aho kugira ngo barubeho nk’abifungiranye.

Ubu bushakashatsi bwiswe ‘Twiplomacy Study 2017’ bugaragaza ko Perezida Kagame ariwe mukuru w’igihugu wa mbere ku isi uganira n’abantu bamukurikira kuri Twitter. Ibi ni nako byari byagenze mu bushakashatsi buheruka.

Kugeza ubu, Perezida Kagame (@PaulKagame) afite abamukurikira basaga miliyoni n’ibihumbi 600. Mu gusabana nabo, abikora ku kigero cya 79% aho ubu bushakashatsi buvuga ko asubiza ababa banditse kuri uru rubuga.

Bukomeza bugira buti “@PaulKagame [Paul Kagame] rimwe na rimwe agirana ikiganiro kuri Twitter n’abo batabona ibintu kimwe, ndetse rimwe na rimwe aganira n’abana be ku mugaragaro.”

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, nawe aza ku rutonde rw’abayobozi basabana kuri Twitter aho akunda gusubiza ibibazo by’abantu mu kiganiro kigahabwa izina #TalkToPMRwanda.

Ubu bushakashatsi bunerekana ko icya kabiri cy’ibyo Minisitiri Mushikiwabo yandika kuri Twitter aba ari gusubiza abantu.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Perezida Kagame ni uwa kabiri ukurikirwa cyane kuri Twitter inyuma ya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Naho ku isi, Papa Francis niwe ukurikiwe n’abantu benshi kuko afite abasaga miliyoni 33 agakurikirwa na Donald Trump ufite miliyoni 30.

Muri Gicurasi 2009 nibwo Perezida Kagame yatangiye gukoresha Twitter; kugeza ubu akurikira abantu 138 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga nk’uwa Banki y’Isi.

Nta bantu benshi bo mu Rwanda akurikira kuko na bake biganjemo abakozi bo muri Village Urugwiro. Ubutumwa bwe bwa mbere yanditse kuri Twitter, hari ku itariki ya 15 Gicurasi 2009 aho bwamenyeshaga abantu ko yatangiye gukoresha Twitter. Bwagiraga buti “ Hello #Rwanda – Paul Kagame is now on Twitter.”


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 02/06/2017
  • Hashize 7 years