Perezida Kagame yahuye n’umuhuza w’abahanganye I Burundi

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania, ubu ni umuhuza mu biganiro by’Abarundi bigamije gushakira igihugu cyabo amahoro, inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

Perezida Magufuli wa Tanzania nk’igihugu kiyoboye EAC muri iki gihe, yatangaje igenwa rya Mkapa nk’umuhuza mu bibazo by’u Burundi mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, iheruka kubera ku cyicaro cyawo Arusha muri Tanzania, kuwa 02 Werurwe. Gusa umuhuza mu buryo bweruye ni Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Mkapa yaje mu Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Museveni byabereye ahitwa Kyankwanzi, kuwa Gatatu tariki 16 Werurwe 2016, aho yamugaragarije uko umutekano mu Burundi wifashe.
Perezida Kagame yakiranye urugwiro Mpaka wahoze ayobora Tanzania

Benjamin Mkapa wayoboye Tanzaniya hagati ya 1995 na 2005, yahuye na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, mu gihe u Burundi budahwema gushinja u Rwanda kubuhungabanyiriza umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganira kure ruvuga ko ari ibinyoma bigamije guhindura imiterere y’ikibazo. Mkapa w’imyaka 77, ategerejweho umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo bya politiki byugarije u Burundi byenda kumara umwaka wose, byatangiye kuva muri Mata umwaka ushize, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, manda bamwe bafashe nk’iya gatatu itagenwa n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko kugeza ubu abasaga 250 000 bamaze guhunga u Burundi berekeza mu bihugu by’abaturanyi, abasaga 400 bo bakaba bamaze kwicwa. U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zikabakaba 75 000






Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years