Perezida Kagame yahuye na Ruto wa Kenya na Ramkalawan wa Seychelles

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Perezida Kagame uri i Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, #FOCAC2024, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan na William Ruto wa Kenya.

Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bahuriye mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa mbere yo kwitabira itangizwa ry’Inama ya #FOCAC2024, iteganyijwe kuba ku wa 4-6 Nzeri 2024.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Madagascar na Kenya.

Perezida Ramkalawan na Ruto ni bamwe mu bakuru b’ibihugu 22 bari mu Rwanda gushyigikira Perezida Kagame mu muhango w’irahira rye wabereye muri Stade Amahoro tariki ya 11 Kanama 2024.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida William Ruto, yavuze ko u Rwanda na Kenya usibye kuba bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho bishyigikiye kwihuza kwawo, ubucuruzi buhuriweho, bifitanye umubano ushingiye ku buvandimwe, dipolomasi n’umuco.

Yanavuze ko banaganiriye ku kwagura umubano w’ibihugu byombi na kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AUC.

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa ku wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024. Yatumiwe mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa, FOCAC ndetse azayitangamo ikiganiro kigaruka ku miyoborere.

Umukuru w’Igihugu uri kumwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bamuherekeje, azagirana ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye imikoranire n’ubwubahane mu ngeri zitandukanye, binyuze muri FOCAC ndetse na Komite zihuriweho n’ibihugu byombi mu by’Ubukungu, Tekiniki n’Ubucuruzi (Joint Committee on Economic, Technical and Trade Cooperation- JETTCO).

U Bushinwa buri mu bihugu biri ku isonga mu ishoramari ryinjizwa mu Gihugu riva hanze. Kuva mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro ka miliyari $1.1 by’umwihariko mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks