Perezida kagame yahuje na Perezida Macron mu gushyigikira candidatire ya Minisitiri Mushikiwabo
- 23/05/2018
- Hashize 6 years
Ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame na Emmanuel Macron w’Ubufaransa batangaje ko bashyigikiye Kandidatire ya Minisitiri Louise Mushikiwabo nk’umunyafurika akaba n’umugore ushaka guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa “Francophonie”.
Muri iki kiganiro cyari gihuriyemo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Paul Kagame, abayobozi bombi bagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.Perezida Kagame yashimiye Macron kuba yaramutumiye, ndetse n’uburyo yakiriwemo neza kuva yagera i Paris.Yavuze ko we, na mugenzi we Macron baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’ibihugu byombi.
Kuri iyi ngingo y’umubano w’ibihugu byombi, Kagame ati “Buri gihugu gikwiye gukomeza gukora ibikireba kugira ngo uyu mubano ugirire akamaro ibihugu byombi.”
Kagame kandi n’umuyobozi w’umuryango wa Africa yunze ubumwe muri uyu mwaka, yanakomoje ku mubano w’Ubufaransa na Africa avuga ko nawo ugomba kuba ushingiye ku nyungu impande zombi zikuramo.
Ku bibazo bijyanye n’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa “Francophonie”, Perezida Kagame yavuze ko “u Rwanda rwamye ari umunyamuryango wa Francophonie, kandi rutigeze rubihagarika”.
Kubirebana na Kandidatire ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ushaka kuyobora Francophonie, Kagame yavuze ko abishyigikiye.
Ati “Dusabwe gutanga umusanzu,…tunejejwe no kuwutanga dutanga abayobozi nka Mushikiwabo mu gihe byaba bishyigikiwe n’ibihugu binyamuryango (bya Francophonie).”
Kuri Kandidature ya Mushikiwabo, Perezida Macron yavuze ko habaye hariho Kandidatire y’umunyafrika ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Francophonie byaba ari byiza cyane.
Ati “Abaye ari umunyafrika kandi akaba umugore byaba ari byiza kurushaho. Bivuze rero ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo afite ibisabwa byose byatuma akora neza kariya kazi. Ntekereza ko kubona Kandidatire y’umunyafrika ari amakuru meza, kubw’izo mpamvu ndayishyigikiye.”
Macron yavuze ko Francophonie ishingiye cyane ku mugabane wa Africa, bityo ngo niba abanyamuryango bayo bashaka ko irushaho gukomera no kugera ku ntego zayo, igomba kwegerezwa abanyafrika.
Ati “Igomba kubegerezwa kugira ngo urubyiruko rwa Africa rubashe kuyigira iyarwo kandi bagatekereza Francophonie mu ndimi nyinshi (plurilinguisme).”
Kandidatire ya Minisitiri Louise Mushikiwabo ku buyobozi bukuru bwa Francophonie kuba ishyigikiwe n’Ubufaransa biravugwa ko bimuha amahirwe yo kuzatorwa mu matora y’umuyobozi mukuru w’uyu muryango w’ibihugu 84 azaba mu kwezi kw’Ugushyingo 2018.
Muhabura.rw