Perezida Kagame yahishuye impamvu ituma hari igihe abantu bamubona atwitinga mu gicuku

  • admin
  • 07/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe rufite amahirwe menshi muri rwo rushobora kubyaza umusaruro abaha urugero rw’uko igihe cyose igitekerezo cyose cyiza iyo kije mu muntu, ari byiza guhita akora icyo ategetswe nacyo ari nayo mpamvu akenshi akunda kubyuka agatwitinga mu masaha y’ijoro.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro cyakoranyije abasaga 600 haganirwa ku kwihangira imirimo, ikiganiro cyiswe Youth Entrepreneurship Town Hall.

Ni ikiganiro cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Strive Masiyiwa, rwiyemezamirimo ukomeye wo muri Zimbabwe washinze ikigo cy’itumanaho, Econet akaba na nyiri Liquid Telecom.

Perezida Kagame yagarutse ku mbaraga z’umubiri n’iz’ubwonko avuga ko ku giti ke ubwonko ari bwo bumubwira icyo gukora.

Ati “Igitekerezo kimfasha gutera intambwe ngakora ibintu biba biri mu murongo w’ibyo ndiho ntekereza.

Kuri we avuga ko ibi atapfa kugaragaza ishusho y’uko byaje ariko ko iteka Ubuzima abantu babamo bwigisha byinshi.

Ati” Ubuzima tubamo twese butwigisha byinshi.Icyo gukunda, icyo guhitamo no guhitamo ikintu kimwe cyangwa ikindi bigenda bidutera imbaraga zo kubona ibintu byakozwe tukanabona umusaruro.

Muri izi mpanuro yahaga uru rubyiruko,umukuru w’igihugu yavuze ko hari igihe igitekerezo cyiza kimuzamo akabyuka niyo yaba aryamye akagikora kandi abo mu rugo barabizi.

Ati “Abo tubana mu rugo barabizi neza.Hari igihe njya kuryama ngahita nibuka ko hari icyo ntakoze cyangwa igiterekezo kije ako kanya mpita mbyuka ngatangira kugikora. Rimwe na rimwe muzambona ndi gutwitinga mu gicuku.

Perezida Kagame avuga kandi ko ikibazo runaka iyo kibonetse ibitekerezo bye bimufasha kukibonera igisubizo kandi ko iteka abanza agatekereza mbere y’uko ashyira mu bikorwa.

Ati “Nshobora kwibagirwa cyangwa se ikindi kintu kikaba cyansaba kugikora mu bundi buryo ariko mbanza kongera kubitekerezaho nkagerageza kugira icyo nkora. Bimwe birakunda ibindi bikanga ariko ubwo ni ubuzima icya mbere ni ugukomeza ugakora.”

Yagiriye inama urubyiruko yo kumva ko nta wundi uzaza kubakorera kubakorera ibyo bagakwiye gukora.

Ati “Ntugomba guhora uvuga ngo reka nduhuke aka kanya hari undi uzaza akabikora, Witekereza ko uwo uvuga ari we uzabishobora, ugomba kuba ari wowe ubikora.”

Uru rubyiruko rwabajije ku bijyanye n’igishoro cyo kwihangira imirimo, Perezida Kagame yagarutse ku byagiye bikorwa na Leta y’u Rwanda bigamije gufasha abakiri bato kwihangira imirimo birimo Ikigega cyo guhanga udushya.

Yavuze ko ikibuze atari amafaranga ngo abantu bashyireho ibigega nk’ibi cyangwa amafaranga yo guhanga imirimo, avuga ko ibihugu bya Africa bigomba kwigirira ikizere bigashyiraho ibikorwa nk’ibi byabifasha gutera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko umwihariko washyiriweho abari n’abategarugori atari amakosa yabo ahubwo ko ari uko bari barahejwe ariko ko Leta y’u Rwanda yavuze ko batagomba gusigara inyuma ahubwo ko bakwiye kujya ku rwego rumwe n’abandi bose.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/12/2019
  • Hashize 4 years