Perezida Kagame yahishuriye abanyarwanda Umurage yasigiwe n’ababyeyi ubwo basezeraga bwanyuma ku mubyeyi we.

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abanyarwanda n’abayobozi batandukanye bifatanyije na Perezida Paul Kagame gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we, Astérie Bisinda no kumushyingura mu cyubahiro i Buhoro mu Karere ka Ruhango, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2015.

Muri uyu muhango wo gushyingura Nyakwigendera witabye Imana kuwa 22 Ugushyingo 2015 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbere imbabazi kuko ari yo nzira nziza iganisha igihugu mu iterambere. Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera witabiriwe n’abagize Guverinoma y’u Rwanda, abagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, inzego z’umutekano ingabo na Polisi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, inzego z’ibanze n’abandi bayobozi bayoboye ibigo bya leta ibyigenga, inzego z’ibanze, ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda.

Ahagana saa yine habanje igitambo cya misa cyasomwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare Musenyeri Rukamba Filipo, wagarutse ku magambo yuzuyemo ihumure avuga ko Nyakwigendera Asteria Bisinda, umutware we Rutagambwa Deogratias ndetse n’abana babatirijwe muri iyi bazilika ntoya y’i Kabgayi kandi ko bakomeje ukwizera kugeza barangije urugendo rwabo rwa hano ku isi; asaba Abanyarwanda gutera ikirenge mu cyabo.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame ari na muhererezi mu muryango we, yavuze ko kubabarira ari cyo ababyeyi be bahoraga bamubwira, kuko n’abashakaga kubica bigatuma bahungira muri Uganda abenshi ari abo Papa we yagabiye. Yagize ati “Ntangazwa n’abantu bambwira ngo mu Rwanda ntabwo nihanganira abatavuga rumwe na leta, jye mbabwira ko twihanganiye abatwiciye ndetse n’abantu, baduhigaga nkanswe abatavuga rumwe natwe?”

Yagarutse ku kubabarira nyuma yo kugaruka ku mateka mabi banyuzemo guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu mwaka wa 1994 urwanda rukuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije ko iterambere u Rwanda rugezeho ubu ryubakiye ku mbabazi, ko abavuga ko nta mbabazi zirangwa mu gihugu bakwiye kwimwa amatwi.



Gukura ikiriyo biteganyijwe ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo. Imana imwakire mu bayo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years