Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohamed VI ku kibuga cy’indege

  • admin
  • 23/10/2016
  • Hashize 8 years

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 nibwo Umwami Mohmed VI wa Maroc yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda aho yaherekejwe ku kibuga cy’indege na Perezida Paul Kagame nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Village Urugwiro.

Umwami Mohamed VI wa Maroc yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016 aho yari aje mu ruzinduko rw’akazi mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuhano hagati ya Maroc n’u Rwanda.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Maroc n’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane agera kuri 19 akubiye mu byiciro bitatu birimo ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuwa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, Umwami Mohamed VI yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye imibiri y’abahashyinguye, ashyira indabo ku mva ibitse imibiri yabo ndetse anasiga ubutumwa mu Cyarabu mu gitabo cy’abashyitsi aho yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside rutanga icyizere cy’ahazaza.

Muri iki cyumweru kandi Umuryango ‘Fondation Mohamed VI pour le développement durable’ washinzwe n’uyu mwami mu 2008, washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Biteganyijwe ko Umwami Mohamed VI akomereza uruzinduko rwe rw’akazi muri Tanzania nyuma akazerekeza muri Ethiopia.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/10/2016
  • Hashize 8 years