Perezida Kagame yahaye imbabazi abana bari bafungiye muri gereza

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ejo ku wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 riragira riti”Ashingiye ku ububasha ahabwa n’itegeko nshinga ,Perezida wa Republika Paul Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Sengabo Hillary yari aherutse kubwira itangazamakuru ko muri abo bana bakoze ibizamini uwakatiwe igihano kinini ari imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gufata ku ngufu mu gihe uwakatiwe gito ari imyaka ibiri ahamijwe icyaha cy’ubujura.

Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bagaragaje ko bakurikiye neza amasomo yabo ku buryo barindwi muri 18 baje mu kiciro cya mbere.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Hillary Sengabo aherutse gutangariza ikinyamakuru Panorama ko abana bitabiriye ibizamini ni 18 barimo 12 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza.Ati”Abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bane muri bo babonye amanota yo mu cyiciro cya mbere (Division 1), abasigaye umunani babona amanota yo mu kiciro cya kabiri (Division 2).

Abakoze ibizamini byo mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun/O’Level) batatu babonye amanota yo mu kiciro cya mbere (Division 1) abandi batatu babona ayo mu kiciro cya kabiri (Division 2).”

Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo yakomeje abwira Panorama ati “Abana batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza bazakomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange muri gereza ariko abazaba bararangije ibihano bazataha bige mu mashuri asanzwe. Abatsinze ibizamini bisoza ikiciro rusange, baziga mu mashuri y’imyuga ari muri gereza ariko abazaba bararangije igihano bazataha bige mu mashuri asanzwe.”

Muri gereza ya Nyagatare, abana biga amashuri abanza cyangwa ayisumbuye mu cyiciro rusange. Abandi biga bakurikirana imyuga harimo iyo kubaka, ububaji, kogosha gusudira n’ubudozi.

Biga mu gitondo, ikigoroba bakigishwa imyuga kugira ngo abazafungurwa bazabashe kwigirira akamaro bitewe n’umwuga yigiye muri Gereza.

Iyo umwana arangije igihano, ahabwa ibikoresho by’umwuga yize bityo yagera hanze akabona icyo akora.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 5 years