Perezida Kagame yahaye ikaze abitabiriye isengesho ry’iminsi icyenda ‘Ram Katha 2019’ i Kigali[AMAFOTO]

  • admin
  • 20/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, yahaye ikaze abitabiriye isengesho ry’iminsi icyenda ‘Ram Katha 2019’, avuga ko ari iby’igiciro kuba barahisemo u Rwanda.

Aba banyamwuka baturuka mu gihugu cy’Ubuhinde, barongojwe imbere n’umuyobozi mu byumwuka Morari Bapu, bakaba babanje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame yagize ati “Ni icyubahiro kuri twe nk’u Rwanda kwakira iri sengesho. Murakaza neza murisanga kandi isengesho rizatange umusaruro uhambaye kurusha ikindi gihe.”

Yashimiye kandi Morari Bapu agira ati “Ndashimira kandi umushyitsi wacu udasanzwe Bapu, uzwi muri Afurika. Turagushimira guhitamo u Rwanda, ukaba ugiye kurumaramo iminsi icyenda.”

Perezida Kagame kandi yabashimiye kuba barahisemo kuza muri uku kwezi u Rwanda rwibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Rwose turashima iki kimenyetso cyo kwifatanya natwe, kigaragaza amahame y’ukuri, urukundo ndetse no guhumurizanya. Ibyo bikaba ari ryo pfundo ry’inyigisho za Bapu. Mu Rwanda natwe ibyo dukora bihura cyane n’izi ndangagaciro eshatu.”

Perezida Kagame yibukije kandi ko kuva mu myaka 25 ishize, abanyarwanda bahisemo ibiganiro bigamije kubaka ndetse no gukorera hamwe kugirango batsinde ikibi ndetse n’urwango.

Ati “Imbaraga ndetse n’ubwitange bw’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri ibi bihe byari bigoye, byaduhaye igihugu twese twishimiye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko mu bumenyi afite kuri Ram Katha, ari uko bashyira imbere ubworoherane ndetse n’ubufatanye.

Ati “Namenye umusingi w’amasomo atangwa, ku birebana n’akamaro ko kuvanaho za kirazira ndetse n’imbibi hagati y’abantu, haba mu bihugu ndetse no ku isi hose.”

Avuga ko ibi byakabereye buri wese urugero rwo kubana neza, mu bwubahane n’ubwumvikane.

Ati “N’ubundi twese icyo dushaka ni ukugira uburyo bwo kubaho ubuzima bwacu kandi mu buryo bwiza ndetse tukanagira n’uruhare mu mibereho myiza y’abandi.”











Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/04/2019
  • Hashize 5 years