Perezida Kagame yahaye abaturage amabati imiryango itishoboye

  • admin
  • 04/09/2020
  • Hashize 4 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yatanze amabati 5760 yahawe imiryango 242 itishoboye yo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, mu rwego rwo kuyishyigikira ngo yubakirwe inzu zijyanye n’igihe.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda muri iyo Ntara ni bo bashyikirije amabati abo baturage baturiye mu gace gahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi.

Umuhango wo gutanga ayo mabati wabereye mu Mudugudu wa Kiyabo ukora ku mupaka w’icyo Gihugu cy’abaturanyi. Abaturage bo muri Bweyeye bashimye Perezida Kagame ku buryo aha agaciro gakomeye imibereho myiza, umutekano n’iterambere by’abaturage.

Nyirandimubanzi Meliyana umwe mu bahawe amabati yagize ati: “Nabaga mu nzu yatobaguritse igisenge, ibikoresho byo munzu byose byari byarangiritse mu bihe by’imvura; nari narihebye nyuma y’urupfu rw’umugabo wange… Ndashimira Perezida wa Repubulika wohereje Ingabo z’u Rwanda ngo ziduhe amabati. Turashima cyane ko ubuzima bwacu bugiye kurushaho kuba bwiza guhera uyu munsi.”

Abo baturage banagaragaje ko banyuzwe by’umwihariko n’imishinga y’iterambere ikomeza kubagezwaho ikabahindurira ubuzima, uko bukeye n’uko bwije.

Aka gace ntikari karigeze kabona umuriro w’amashanyarazi kugeza muri Nyakanga 2017 ubwo Umurenge wa Bweyeye wacanirwaga mu guhigura umuhigo Perezida Kagame yahize mu mwaka wa 2013 yagendereye abatuye muri uwo Murenge.

Kuri ubu Bweyeye irimo guhuzwa n’bindi bice by’Igihugu n’umuhanda wa kaburimbo, biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu gihe gito kiri imbere, ukaba wiyongera ku bindi bikorwa remezo begerejwe birimo amashuri, amavuriro, n’izindi serivisi z’ibanze.

Kanyabashi Thomas wabaye i Bweyeye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati: “Ndi umuhamya w’iterambere rigaragara rya Bweyeye kuri ubu . Kera Bweyeye kari agace kasigaye inyuma mu iterambere nta mashuri, nta muriro w’amashanyarazi, nta bitaro n’ibindi, ariko ubu turimo kwibonera ukwibohora nyako kw’Igihugu… dutegereje n’umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 32 urimo kubakwa ngo natwe dukomeze kuryoherwa n’umusaruro w’urugamba rwo kubohora Igihugu.”

Guverineri Munyantwari yashimiye abaturage bo muri Bweyeye ku buryo bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no kwicungira umutekano, cyane ko badahwema gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku cyaba intaza ku mutekano cyose.

Yagize ati: “Ubufatanye bw’abaturage ba Bweyeye n’inzego z’umutekano bugaragaza ko twunze ubumwe kandi twiteguye kurinda ibyagezweho n’ibikomeje kubakwa mu iterambere ry’Igihugu. Turabashimira ko mwabyumvise mukabigira ibyanyu, kurinda ubusugire n’umutekano by’Igihugu cyacu ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.”

Muri Nzeri umwaka ushize abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye bagabweho ibitero n’Inyeshyamba za FLN z’umutwe w’iterabwoba wa MRCD ariko ingabo z’u Rwanda zibatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina, kuri ubu uri mu nzego z’ubutabera z’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi bishingiye ku bitero bitandukanye FLN yagabye by’umwihariko ku baturage ba Bweyeye muri Rusizi na Nyabimata muri Nyaruguru.

Yakomeje asaba abaturage ba Bweyeye kurinda no gufata neza ibikorwa by’iterambere bikomeza kubegerezwa ndetse no kubibyaza amahirwe y’iterambere ry’imiryango yabo.



MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 04/09/2020
  • Hashize 4 years