Perezida Kagame yahawe irage n’umubyeyi w’intwaza witabye Imana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020 Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, yakiriye irage Intwaza Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, yasize ageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iryo rage Minisitiri Uwizeye yshyikirijwe n’Umuyobozi Umuryango AVEGA Agahozo Mukabayire Valerie, rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke,

Nyirangoragoza witabye Imana mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, akaba yari yasize ageneye iryo rage Perezida Kagame imbere y’umunyamategeko, akaribitsa Ubuyobozi bw’AVEGA kubera uburyo ngo yitaye ku mibereho ye nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura abana be 10 n’umugabo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe yaragaga Perezida Kagame, yagize ati: ““Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaranyubakiye, ampa agaciro bene wacu batampaye, agerekaho no kumpa amafaranga y’ingoboka yantunze igihe cyose nabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yandinze gusaba abatari kunyumva abonye maze gusaza, anzana aho abandi bari [mu Impinganzima] ngo ntazicwa n’irungu. Ni we wampaye amasaziro meza nk’uko abana banjye bari kubigenza. Ni we ngomba kuraga ibyanjye.”

Minisitiri Uwizeye yavuze ko uwarazwe, ari we Mukuru y’Igihugu, yemeye iri rage kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.

Nyirangoragoza ni umwe mu babyeyi barenga 237 batujwe mu nzu z’amasaziro meza ziri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, i Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye no mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Abo babyeyi bafashwa n’Ikigega Gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ( FARG), ibinyujije mu masezerano y’ubufatanye yagiranye n’Umuryango AVEGA Agahozo.

Abo baybyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu nzu z’amasaziro bubakiwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye n’Ikigega FARG.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2020
  • Hashize 3 years