Perezida Kagame yahawe igihembo kubera imiyoborere n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’imiryango y’abakozi muri Afurika y’Uburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe mu nama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye muri icyo gihugu izwi nka ‘CGECI Academy 2019’, yatangiye ejo kuwa Mbere i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ikinyamakuru Journal du Cameroun cyanditse ko Perezida Kagame yashyikirijwe iki gihembo na Jean Kacou Diagou, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri Côte d’Ivoire (Confédération générale des entreprises de Côte d’Ivoire- CGECI)

Mu 1994 ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze aharindimuka icyo gihe izamuka ryabwo ryasubiye inyuma kuri -41.9%, ibi binagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka kuko wavuye ku madolari 374 mu 1990 ukagera ku 146 mu 1994.

Bijyanye na gahunda leta yashyizeho zo kuzamura ubukungu bw’igihugu, hagati ya 2001-2015 bwazamukaga ku gipimo kiri ku 8%, ndetse muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka kuri 7.8. %.

Ni mu gihe mu 1994 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyoni 753.6 z’amadolari, mu 2000 wageze kuri miliyoni 1735, mu 2015 ugera kuri miliyari 8.278 z’amadolari, naho mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongera ku rugero cya 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje uva kuri miliyari 7,597 Frw ugera kuri miliyari 8,189 Frw.

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize.

Inama ya CGECI yahurije hamwe abikorera bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa. Igamije gusangira amasomo ku buryo bwo guteza imbere ibijyanye no koroshya ubucuruzi no gutuma inzego z’abikorera zikora neza.

Muri iyo nama,Perezida Kagame yashimiye urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire, avuga ko ari icyitegererezo kubera umusaruro warwo, gushikama no kudahungabanywa, byose bikaba byaragize uruhare mu kongera kubaka no gutera imbere kw’igihugu cyabo.

Ati “Urugero, turashaka kubona ishoramari ryinshi ry’abanya Côte d’Ivoire n’ubunararibonye bwabo mu Rwanda, kandi tugasangira imikorere myiza hagamijwe guhanga urwego rw’inganda rukomeye”.

Perezida Kagame yavuze ko insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ivuga ku gushyiraho uburyo bwiza bwo gukora ubucuruzi ari ingenzi cyane.

Yavuze ko imbaraga z’ibihugu bya Afurika mu rugendo rwo koroshya ubucuruzi zirimo kubyara umusaruro ariko hakorwa byinshi birenze, uburyo bumwe bwo kubikora akaba ari mu nama zihuza abantu bakaganira, bagasangira ubunararibonye ndetse buri umwe akigira ku wundi.








MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years