Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Shema Didier Maboko wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yahagaritswe kuri izi nshingano yari amazeho imyaka ikabakaba itatu.Bikubiye mu itangazo ryarurutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzero 2022.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, rigira riti “None tariki 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko, yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri ya Siporo.”

 

Uyu wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yari yahawe inshingano tariki 04 Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga amavugurura muri Guverinoma.

Icyo gihe Shema Didier Maboko yashimiye Umukuru w’u Rwanda agira ati Nshimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, n’inshingano nishimiye kandi nzatanga umusaruro kugira ngo sport yacu itere imbere.”

 

Ahagaritswe nyuma y’igihe gito Ikipe y’u Rwanda mu Mupira w’Amaguru, isezerewe mu mikino y’ijonjora yerecyeza mu gikombe yari isanzwe ijyamo bitagoranye ndetse mu giheruka ikaba yaragarukiye muri 1/4 aho yanashimiwe n’Umukuru w’Igihugu ubwo yakubukaga muri Cameroon aho cyaberaga.

Nanone kandi Shema Didier Maboko yahagaritswe muri iyi Minisiteri ikurikirana amashyirahamwe y’imikino itandukanye arimo iry’Umupira w’Amaguru rikunze kumvikanamo ibibazo bishingiye ku miyoborere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 ubwo ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru ntibwahuje imvugo ku kibazo kivugwa mu bibazo byumvikanye mu masezerani ryagieranye n’uruganda wa Masita rukora imyenda.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko aya masezerano koko atakurikije amategeko mu gihe Umunyamahanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulart we yavuze ko nta rwego ruremeza ko aya amaezerano atakurikije amategeko ahubwo ko hari inzego ziri kubukurikirana ko ari na zo zizabigaragaza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2022
  • Hashize 2 years