Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Donald Trump

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yavuze ko amatora yo gushakisha uzayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika amaze kugera ku rundi rwego, aho ibikomeje kwigaragaza bitandukanye n’ibyo bamwe mu basesenguzi batekerezaga mbere y’igihe.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na ba rwiyemezamirimo bakiri bato bari mu mahuriro ya Global Shapers, Young Global Leaders na Social Entrepreneurs, bitabiriye inama ya World Economic Forum, kuwa Gatanu w’iki cyumweru, i Kigali, Perezida Kagame yifashe ku gutangaza uwo aha amahirwe yo kuyobora igihugu cy’igihangange nka Leta Zunze ubumwe za Amerika. Muri icyo kiganiro, Farai Gundan, ‘Young Global Leader’ ukomoka muri Zimbabwe agakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabanje kubwira Umukuru w’igihugu ko ari umwe mu bantu akurikira cyane kuri Twitter, anamushimira ubwitange agira. Yavuze ko abayobozi benshi mu burasirazuba bw’Isi bakunze kuvuga byinshi kuri politiki n’amatora muri Afurika, aboneraho kumubaza uko abona amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amubaza uko atekereza k’uzatorwa kuwa 8 Ugushyingo n’uwo yizuza ko yaborora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yabanje kuvuga ko yifata ku bibazo birimo uwo aha amahirwe uzegukana amatora ari imbere, ariko avuga ko hari ibyo arebera ahirengereye bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati “Biratangaje kuko iyo ndebye nk’ibiri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, kandi no kuva mu ntangiriro, umuntu yarakubwiraga ati ‘urabona uyu mugabo Trump, mutegereze icyumweru kimwe gusa azaba yarangiye. Mu kindi cyumweru akaba ahari. Bati ‘ariko ni ukubera ibi na biriya, azaba yavuyemo undi munsi.’ Ahubwo agakomeza kugenda akuramo umwe ku wundi abo bari bahanganye. Niyo mpamvu nirinda kuvuga uko bizarangira.” Kugeza ubu mu mashyaka abiri ahangane, Donald Trump na Hillary Clinton baza imbere nk’abazahangana mu itora rusange ku wa 8 Ugushyingo. Trump udahwema kugarukwaho mu itangazamakuru kubera imvugo ze zikarishye, amaze kujegeza ishyaka rye ry’aba Republicains,aho ashyigikiwe na rubanda nyamwishi, agakemangwaho n’abakomeye mu ishyaka no muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame yavuze ko ibyo Trump yakoze byanyuranyije n’ibyo abantu barimo abasesenguzi batekereza ko bizabaho, ku buryo ubu na bo batatinya kuvuga ko bibeshye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo urebye ibiri kuba muri USA ari nko kugaragaza uburakari, ukutishima, “abantu bakavuga bati hashize igihe kirekire tuyoborwa n’abantu bikorera ibintu byabo twe ntibatwiteho, ntibakemure ibibazo byacu.” Ibyo kandi ngo bigaragaza ko ibyo abayobozi bo ku nzego zo hejuru batekereza binyuranye n’ibyo abaturage batekereza, aho byanigaragaje ko abarwanashyaka ba Trump bamukomeyeho bidasanzwe. Mu gihe Trump yamaze gusezerera abo bari bahanganye mu ishyaka GOP, ku ruhande rw’aba Democrate, Hillary Clinton akomeje kuza imbere ku bwiganze bukomeye. Perezida Kagame akaba yaragize ati “Bityo rero mu Ugushyingo, reka dutegereze turebe uko bizagenda.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years