Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bwiyongere bw’ingagi zo mu Birunga
- 03/06/2018
- Hashize 7 years
Perezida Paul Kagame atangaza ko ashimishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ingagi zo mu Birunga, nyuma yo kwikuba kabiri mu myaka umunani gusa.By’umwihariko ubwo bwiyongere bwaturutse ku ngagi zo mu Rwanda zari kuri 480 mu 2010 ariko ubu zikaba zirenga 604. Wakongeraho n’izindi zigera muri 400 ziba muri Pariki ya Bwindi muri Uganda zikarenga 1000 ari na zo zisigaye ku isi.
Ni ho Perezida Kagame yahereye avuga ko imbaraga zo kubungabunga zikwiye gukomeza kongerwa, nk’uko babitangaje abinyujije kuri Twitter kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018.
Perezida Kagame yagize ati “Biteye ishema kubona ingagi zo mu Birunga zimaze kwiyongeraho 25% mu myaka umunani ishize. Imbaraga zishyirwa mu kuzibungabunga na zo zigomba kwiyongera.”
Perezida Kagame yanafashe umwanya ashimira Ellen DeGeneres uherutse mu Rwanda, umwe mu byamamare wiyemeje kubungabunga ingagi zo mu Rwanda. Uyu mugore yanashinze ikigo yise the Dian Fossey Fund kizajya gikurikirana ingagi zo mu Birunga.
ingagi zo mu birunga ni bumwe mu bwoko bw’ingagi bugenda bucika ku isi bitewe na ba rushimusi. Ariko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa, u Rwanda rwiyemeje kurengera izi ngagi, cyane cyane ko mu Rwanda ari hake zinasigaye ku isi.
Ubu bwoko busigaye ahantu hane gusa ku isi kandi na ho ni muri Pariki yo mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda gusa.
IBYO DUKORA NAWE WIFUZA KO TWAGUFASHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL: Muhabura10@gmail.com
Muhabura.rw