Perezida Kagame yagize icyo atangaza ku ijambo riherutse kuvugwa na Obama ndetse anagaruka kuri Referandumu

  • admin
  • 05/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yavuze byinshi ku bijyanye na referendumu Abanyarwanda bahuruka kwitorera, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ijambo Barack Obama aheruka kuvuga ku buyobozi Afurika ikeneye n’imvano y’ibibazo by’u Burundi.

Mu kiganiro yagiranye y’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Umunyamakuru François Soudan yabajije Perezida Kagame impamvu yahinduye ibitekerezo, kuko mu kiganiro giheruka yamwijeje ko azaba umuyobozi utandukanye n’abandi ku gutinda ku buyobozi, ariko Itegeko Nshinga riza kuvugururwa ndetse yemera kuziyamamaza mu 2017. Perezida Kagame yasubije ko ubwo baganiraga yamubwiye ko politiki atari uguhitamo k’umuntu umwe, ahubwo hagomba no kwitabwa ku guhitamo kw’abaturage kandi ari nabo bafite ijambo rya nyuma.

Perezida Kagame yavuze ko hanahinduwe manda ikagera ku myaka itanu, ariko abaturage bemeza ko yongera kuyobora indi myaka irindwi. Yagize ati ‘‘Ntabwo ari njye wabishatse, ni Abanyarwanda, bagendeye ku mateka yihariye y’u Rwanda, hashingiwe ku ho twavuye n’ingaruka zaba zishingiye ku mpinduka nk’izi. Mu yandi magambo, Abanyarwanda babigaragaje bemeza kuri 98% ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ko batiteguye guhindura ubuyobozi. Bitandukanye n’ibyo nari kwifuza ku giti cyanjye.’’

Kuri Perezida Obama

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo ya Perezida Barack Obama ubwo aheruka gusura Afurika, aho yavuze ko uyu mugabane udakeneye ‘‘abantu bakomeye ahubwo ukeneye inzego zikomeye’’. Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko Barack Obama yashakaga kuvuga abanyagitugu, kuko umuyobozi ukomeye bitavuze ko buri gihe aba ari mubi. Yakomeje agira ati ‘‘Ahubwo hakenewe umuyobozi ufite ingufu kurusha umunyantege nke, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe no mu Rwanda. Ku bitureba, sinzi aho tuba turi uyu munsi iyo ubuyobozi bufite intege nke bufata igihugu mu myaka 22 ishize.’’

Ku bibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yabajijwe impamvu kuva ibibazo by’u Burundi byatangira, ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko ari u Rwanda rubutera ibibazo. Asubiza agira ati ‘‘Nibyo butekereza, cyangwa ibyo bamwe batuma butekereza. Nta gushidikanya ko bibufasha kutabona neza ukuri. Ibibazo by’u Burundi bifite imizi mu Burundi : kudashaka kubimenya ubwabyo bigize ikibazo. Bishobora kuba ari nacyo kibazo nyamukuru.’’

Ku mubano n’u Bufaransa

Umukuru w’igihugu yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, niba ibihugu byombi byaba biri kwiyunga mu gihe cya vuba. Perezida Kagame asubiza agira ati ‘‘Birashoboka. Ariko twakoze byinshi mu myaka yahise kugira ngo bigende ukundi. Twanemereye abacamanza b’Abafaransa kuza gukora iperereza iwacu, ariko u Rwanda rufite byinshi rukinenga u Bufaransa kurusha uko bo babikora.’’ U Rwanda n’u Bufaransa byakunze kugira umubano utari mwiza, aho u Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse bukaba bunacumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Kugeza ubu u Bufaransa nta Ambasaderi bugifite mu Rwanda kuko uwari ubuhagarariye yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, undi wasabiwe kubuhagararira mu Rwanda akaba ataremerwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/04/2016
  • Hashize 8 years