Perezida Kagame yagize icyo asaba abarangije muri Bridge2Rwanda
- 12/06/2016
- Hashize 9 years
Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Kamena 2016 Perezida Kagame yakiraga urubyiruko rw’abanyeshuri 41 barangije mu kigo cya Bridge2Rwanda bakaba bagiye gukomereza amasomo mu makaminuza atandukanye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabahaye impanuro nyinshi ziganjemo guhoza ibihugu byabo ku mutima ndetse no guhora bumva ko mu Rwanda ari iwabo.
Bridge2Rwanda ni Porogaramu ifasha abana b’abanyarwanda kubona amahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zo mu mahanga, ikaba imaze imyaka isaga 15 ikorera mu Rwanda. Gusa muri uyu mwaka mu banyeshuri bayirangijemo harimo abanyeshuri 11 baturuka mu bindi bihugu by’amahanga. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Dale Dawson washinze Bridge2Rwanda na Madamu we Judi ku nkunga yabo bagenera uburezi mu Rwanda. Perezida Kgame kandi yashimiye abana barangije muri Bridge2Rwanda ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bikaba binatanze umusaruro ugaragara. Agira ati: “Ntacyagira akamaro kurusha abantu bafite ubumenyi, umuco n’indangagaciro bikenewe mu kwiteza imbere. Nshimiye abarangije muri Bridge2Rwanda uyu munsi bose. imbaraga mwashyize mu masomo yanyu zitanze umusaruro.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko bishimishije cyane kuba mu banyeshuri barangije muri Bridge2Rwanda harimo n’abanyamahanga. Yibukije aba banyeshuri ko bagiye kwiga mu makaminuza atandukanye ku isi, bityo abasaba kujya bahora bazirikana ibihugu byabo ariko kandi abibutsa ko mu Rwanda hazahora ari iwabo. Yagize ati: “Nshimishijwe no kubona mu barangije uyu munsi harimo abanyeshuri 11 bo mu bindi bihugu nk’u Burundi, Liberia, Sudani y’Epfo na Congo. Mugiye mu mashuri atandukanye ndetse muzageza ibihugu byanyu kuri byinshi, ariko mu Rwanda hazahora ari iwanyu. Ibi biratwereka kandi ko abana ba Africa bashoboye kandi ko iyo bafite imyumvire ikwiye, ntacyabatangira.” Umukuru w’igihugu kandi yashimiye abagize uruhare bose mu kugira ngo aba banyeshuri babe bari aho bageze ubu harimo abarezi ndetse n’ababyeyi bakomeje kubashyigikira, abibutsa ko kugira ngo ibi byose bigerweho bisaba ubufatanye bityo habayeho gufatanya ntacyabananira.
Perezida Kagame yibukije aba banyeshuri ko aho bagiye muri Kaminuza bakwiye gukora cyane mu masomo no mu kwimenyereza kandi barushaho guhora baza imbere. Yabasabye kandi ko aho bazaba bari hose bakwiye kuzajya bahoza u Rwanda na Afurika muri rusange ku mutima kandi ari nako baharanira iterambere ry’aho baturuka mbere ya byose. Yabibukije ko nibakomeza guharanira iterambere ry’umugabane wa Africa n’u Rwanda bazaba basohoje ubutumwa bahawe kuri uyu munsi. Abanyeshuri barangije muri Bridge2Rwanda uyu mwaka uko ari 41, bemerewe kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi nka Harvard, Yale, Stanford, Princeton n’izindi. Abanyeshuri barangije bwa mbere muri Bridge2Rwanda bakabasha kubona buruse zo kwiga muri kaminuza mu mahanga, bazibonye mu mwaka wa 2011.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw