Perezida Kagame yagize ibanga yibira abayobozi ba Afurika

  • admin
  • 15/03/2016
  • Hashize 9 years

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekanye ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari ingenzi kandi rugomba guhabwa rugari ngo hagerwe ku mpinduka.

U Rwanda rwagize impinduka zikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo hatabaho gutekereza cyane, ndetse n’ubushake bwa politiki buha abaturage ijambo bakagira uruhare mu bibakorerwa, igihugu kiba kigiseta ibirenge muri byinshi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Inama ku Mpinduka mu bukungu bwa Afurika (Africa Transformation Forum) irimo kubera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2016, yagarutse ku rugero rw’u Rwanda mu mpinduka rwagezeho n’isomo bigomba gutanga.

Yagaragaje ko umurongo w’impinduka w’iyo nama usa n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukomeza gushakisha impinduka zituma Abanyarwanda bakomeza gutera imbere.

Umukuru w’Igihugu yerekanye ko byoroshye kuvuga ko hakenewe impinduka, ariko binakomeye kuzigeraho,icyakora ngo birashoboka ahereye ku rugero rw’u Rwanda .

Yagize ati “Mu myaka 22 ishize, kubaho kwacu Abanyarwanda byari bigeze habi.Twahisemo impinduka kuko nta yandi mahitamo twari dufite. Impinduka twagezeho mu Rwanda twazigiye mu kuzikora kuko nta yandi mahitamo twari dufite . Twahereye kuri bike twari dufite ndetse no ku bitekerezo byacu.”

Perezida Kagame ukunze kuvuga ko zahabu ya mbere u Rwanda rufite ari abaturage barwo, yerekanye ko kugera ku mpinduka bitasabye u Rwanda kuba rufite byose.

Yagize ati “Mu Rwanda, amateka yatwigishije ko bidasaba ko uba ufite byose kugira ngo utangize impinduka. Ugomba guhora ugerageza gukosora no guhindura ibitagenda neza ariko ntabwo wategereza ko byose biba uko ushaka.” Yagarutse ku ruhare rukomeye abaturage bagira ngo izo mpinduka zigerweho, ati “Abaturage bagirwaho ingaruka n’impinduka.Tugomba rero kubaha umwanya mu byemezo byose bifatwa kugirango zigerweho. Bagomba guhabwa umwanya mu mpinduka kuko kugira ngo zigerweho biva mu bikorwa byabo bya buri munsi.” Yakomeje yerekana ko impinduka ziganisha ku iterambere zihera mu guhindura imyumvire, kandi buri gihe hagasabwa ubufatanye. Ati “Njyewe cyangwa wowe ntabwo twashyira mu bikorwa impinduka zikenewe twenyine. Ahubwo tugomba kubikora dufatanyije.

Ibihugu bya Afurika bishaka impinduka bigomba guhaguruka bigakora cyane, bigahera kuri bwa bushake bwa politiki buha ijambo abaturage mu bibakorerwa. Ibyo kandi ngo bigomba kujyana no guhindura imitekerereze, ibihugu bikiga neza aho bishora imari, ibicuruzwa byohereza hanze bikongererwa agaciro n’ibindi. Ibihugu kandi bigomba kunoza igenamigambi ryabyo , kuko igenamigambi ridahari amafaranga ntacyo yageza ku bantu yonyine.

Inama yiga ku Mpinduka mu bukungu bwa Afurika imaze iminsi ibiri ibera i Kigali, hagamijwe ko ibihugu bya Afurika byarwigiraho ibanga rukoresha mu guteza imbere ubukungu bwarwo nk’igihugu kiri muri bitandatu bifite umuvuduko w’ubukungu bwihuse munsi y’ubutayu bwa Sahara.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/03/2016
  • Hashize 9 years